Akururwa n’amabere ya Keza Joannah? Platini ari gukora urutonde rw’abakobwa bafite ikimero kimunyura

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Ukuboza 2020 saa 04:50
Yasuwe :
0 0

Nemeye Platini wamamaye muri Dream Boyz ubu usigaye akora umuziki ku giti cye mu izina rya P, yatangiye gukora urutonde rw’abakobwa bafite ibice by’umubiri bimukurura.

Byatangiye Platini ari gushyira ku rukuta rwe amafoto y’abakobwa batandukanye, abantu bagira ngo n’umuntu wamwinjiriye muri konti kuko atari ibintu akunze gukora.

Uyu musore ku wa Mbere atangira gushyira ku rukuta rwe aba bakobwa n’abagore yahereye kuri Shaddy Boo ashyiraho ifoto imugaragaza igice cyo hejuru ntiyagira irindi jambo arenzaho, kuri uwo munsi aza gukurikizaho umuhanzikazi Butera Knowless wari wambaye ijipo isa nk’aho ari ngufi ari gupepera abantu hafi aho.

Aza gukurikizaho Bagwire Keza Joannah wabaye Miss Heritage muri Miss Rwanda mu 2015 usanzwe ari umunyamakuru kuri Kiss FM iri mu maradiyo akunzwe na benshi muri iki gihe.

Iyi foto y’uyu mukobwa yo, imugaragaza yambaye ikanzu ndende areba ku ruhande ariko ukabona yambaye akantu kagaragaza imiterere y’amabere ye.

Agaragaza kandi Uwase Ghislaine Samantha wigeze kwambikwa ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza ya CBE (SFB). Uyu we mu ifoto uyu musore yashyize ku rukuta rwe imugaragaza yambaye akajipo kagufi ndetse kanerekana imiterere y’amabere ye.

Yakurikijeho ni iya Miss Vanessa Raïssa Uwase wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015. Iyi yo uyu mukobwa aba ahagaze agaragaza hajuru yatunze amaso muri camera. Uwashishoza yabona yashakaga kwerekana ko amaso ye amukurura.

Iyo aheruka gushyira hanze ni iya Isimbi Alliance usanzwe ari umukinnyi wa Filime ukundwa na benshi mu Rwanda. Iyi yo Isimbi aba yicaye ku ntebe, yambaye agakanzu kagufi kerekana amatako.

Iyi foto ya Isimbi yakurikijeho amagambo agira ati “Aba bari rero mubona ni inshuti zanjye ariko buri wese afite igice ku mubiri kinkurura cyane. Ni ahawe ho kuvumbura.”

Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko azakomeza gushyira hanze abakobwa bafite ibice bimukurura kugeza muri Mutarama uyu mwaka. Ati “Nzakomeza mbashyire ku rukuta rwanjye kugeza muri Mutarama. Nzabashyiraho nduhe!”

Platini amaze iminsi asohoye indirimbo ye nshya yise “Atansiyo”, imwe muri ebyiri aherutse gufatira amashusho i Dubai. Iyi yaje ikurikira indi yakoranye na Butera Knowless yise ‘Nta birenze’.

Ku rundi ruhande, hari abavuga ko ubu butumwa bwa Platini bugamije kwamamaza indirimbo nsnya ateganya gushyira hanze.

Shaddy Boo yabaye uwa mbere washyizwe ku rukuta rwa Platini ubwo yatangiraga gukora urutonde rw'abakobwa bafite igice kimukurura
Ifoto ya Butera Knowless yifashishijwe na Platini ashaka kwereka abantu ko afite igice cy'umubiri we kimukurura
Bagwire Keza Joannah wabaye Miss Heritage muri Miss Rwanda mu 2015, usanzwe ari umunyamakuru kuri Kiss Fm ari mu bakobwa bafite igice gikurura Platini
Ifoto ya Vanessa, Platini yifashishije yerekana igice cy'umubiri cye kimukurura
Ifoto ya Uwase Ghislaine Samantha wigeze kwambikwa ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza ya CBE (SFB) yifashishijwe na Platini yerekana igice cy'uyu mukobwa kimukurura
Isimbi Alliance ari mu bakobwa bakurura Platini
Platini yavuze ko aba bakobwa bose buri wese afite ikintu kimukurura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .