Ingabire yiga mu Bushinwa, ariko amasomo ye ayafatanya no kuririmba ’Karaoke’ mu tubari dutandukanye two muri iki gihugu agamije gushaka aho yakura imibereho.
Nyuma y’igihe akora umuziki muri ubwo buryo, yahisemo kuwagura na we atangira kuwukora nk’umuhanzi wigenga.
Uyu muhanzi winjiranye izina ’Nadine’ mu muziki yatangiye asohora indirimbo ye ya mbere yise ‘With you’.
Ingabire utuye mu Mujyi wa Ningbo yerekeje mu Bushinwa mu 2016 agiye kwigayo Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza aho yakurikiye ibijyanye na ‘Logistics management’.
Mu kiganiro na IGIHE, uyu muhanzi yavuze ko yakuze akunda umuziki ndetse akajya anyuzamo akaririmbira bagenzi be bakamubwira ko afite impano gusa we ngo yari ataritinyuka ku buryo yakwinjira mu buhanzi.
Ingabire avuga ko mu 2018 inshuti ye yari isanzwe ikora Karaoke mu mujyi atuyemo yamutumiye ajya kuririmbira abakiliya be, icyo gihe bwari ubwa mbere ataramiye imbere y’abantu ariko ngo yatunguwe n’ukuntu babyishimiye, ahita akomerezaho kuva ubwo.
Icyakora kimwe mu byamugoye ni uguhaza amarangamutima y’abantu batandukanye baba bari mu tubari aririmbamo.
Yagize ati “Urumva ubundi hano usanga twe turirimbira Abanyafurika batuye inaha, gusa ntibivuze ko nta bandi baba bahari kuko n’Abashinwa baraza gusa si ibintu byabo cyane. Rero iyo utaramiye abantu baturuka mu bihugu binyuranye ugorwa no guhaza ibyifuzo byabo uririmba indirimbo uzi neza ko zibashimisha bose.”
Yavuze ko kimwe mu bintu byamugoye harimo no kwiga indirimbo zikunzwe mu Bushinwa mu rwego rwo kwiyegereza bake mu benegihugu basohokera aho aba yaririmbiye no kubafasha gutaha bizihiwe.
Nubwo avuga ko bigoye, Ingabire yagaragaje ko aterwa imbaraga n’uko hari aho yaririmbaga abantu bakizihirwa bigatuma yumva za mvune ze ntacyo zimutwaye mu gihe atanga ibyishimo kuri benshi.
Ahagana mu 2019, ya nshuti ye yamwinjije muri Karaoke yamusabye ko bajyana muri studio bakorana indirimbo. Icyakora nubwo itamenyekanye, Ingabire avuga ko bake mu nshuti ze bayumvise bamubwiye ko afite impano ashatse yabishyiramo imbaraga.
Kimwe n’abandi benshi ku Isi, Ingabire na we Icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora uyu mwuga mushya yari aherutse kwinjiramo.
Mu 2020 ubwo Covid-19 yari ifite umurindi, Ingabire yatangiye kujya yicara akandika indirimbo ze gusa nabwo yari atarakira ko yazavamo umuhanzi ahubwo we akumva ko abikora yikinira, kugeza ubwo mu minsi ishize yajyaga muri studio agakora indirimbo ye ya mbere yise ‘With you’.
Ni indirimbo avuga ko yatunguwe n’ukuntu abantu bayakiriye. Yagize ati “Numvaga ko mbikoze nk’imikino ariko nabonye ubutumwa bwinshi bwiganjemo ubw’inshuti zanjye zimbwira ko mfite impano ntakwiye gukinisha.”
Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo ikakirwa neza, uyu muhanzi avuga ko byamuteye imbaraga zo kurushaho gutekereza uko yakomeza umuziki kuri ubu akaba amaze gukora indirimbo nyinshi yitegura gushyira hanze.
Karaoke yari asanzwe akora ni ubwoko bw’umuziki abanyempano mu ijwi bakorera mu tubari, aho baba basubiramo indirimbo z’abandi bahanzi bagendeye ku magambo bwite yazo.
Abakunzi b’ubu bwoko bw’umuziki, usanga baba basanzwe bakurikirana umuziki ku Isi ahubwo bashaka kongera kumva ijambo ku rindi muri nyinshi mu ndirimbo z’abahanzi bakomeye ku Isi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!