Akon agiye kubaka umujyi muri Afurika uzamwitirwa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 Mutarama 2020 saa 02:00
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi ukomeye akaba n’umushoramari, Aliaune Damala Badara Akon Thiam [Akon], ukomoka muri Sénégal agakorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye kubaka umujyi mu gihugu akomokamo uzamwitirirwa.

Uyu muhanzi yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Instagram, aho yatangaje ko agiye kubaka Umujyi muri Sénégal uzamwitirirwa.

Ati “Twasoje gusinya amasezerano yo kubaka Akon City muri Sénégal. Ntegereje kuzabona muhaza mu gihe kiri imbere.”

Jakarta Post iherutse gutangaza ko yasinyanye amasezerano na sosiyete yitwa SAPCO yo kubaka umudugudu w’ubukerarugendo bw’igihe kirekire uzafasha mu bukangurambaga ku bidukikije.

Icyo gihe Minisitiri w’Ubukerarugendo muri Sénégal, Mame Mbaye Niang, yatangaje ko ‘Hejuru yo kuba ari umuhanzi, ni umushoramari wizerera muri Afurika akaba yasinye amasezerano.’

Umunyamabanga Rusange wa SAPCO, Aliune Ndiaye, yavuze ko ingano y’ishoramari muri uyu mushinga itaramenyekana neza. Akon ashaka kubaka mu bilometero 120 uvuye mu murwa mukuru wa Dakar.

Akon yabaye muri Sénégal akiri umwana ariko ku myaka irindwi gusa yahise ajya kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Akon siwe wenyine wo muri Afurika y’Iburengerazuba uhisemo gushyigikira ubukerarugendo bw’aho akomoka kuko na Idris Elba aherutse kubikora. Uyu mugabo ufite Se ukomoka muri Sierra Leone na Nyina w’umunya-Ghana, yatangije umushinga w’ubukerarugendo ku ivuko rya Se.

Akon asanzwe akora ibikorwa biteza imbere Afurika cyane ko ku wa 9 Nzeri 2019 abaturage bo mu Mirenge ya Ndego na Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, bashyikirijwe ibikorwa remezo birimo amashyanyarazi akomoka ku zuba, imbangukiragutabara eshatu n’amazi meza bifite agaciro k’ibihumbi 250$ (asaga miliyoni 233 Frw).

Babishyikirijwe n’abagiraneza barimo Samba Bathily, Akon na Thione Niang binyuze mu mushinga wabo ’Akon Lighting Africa’.

Ubwo Akon yasinyaga amasezerano yo kubaka umujyi uzamwitirirwa
Akon ni umwe mu bahanzi bakomoka muri Afurika bakunze kuhakorera ibikorwa byo kuhateza imbere n'ubwo atahaba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza