Uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko yishimiye intambwe yateye, ko intambwe ari intangiriro y’ibyiza biri imbere kuri we.
Ati “Ubu numva ari nk’itangiriro ry’ibintu byiza birushijeho ngomba gukora, ngomba gufasha abantu mbasangiza ibyo nize, ngomba no kwiyereka ko uru rugendo ntarukoreye ubusa.”
Yakomeje avuga ko kubera COVID-19 bitamukundiye ko we na bagenzi be biganaga, bakora ibirori byo guhabwa impamyabumenyi, gusa ngo ubuyobozi bw’ishuri rye bwavuze ko nibigenda neza muri Mata umwaka utaha aribwo bazazihabwa imbonankubone.
Mu 2018 nibwo yahawe Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yakuye muri Institut Supérieur du Commerce de Paris. Icyo gihe yanditse kuri konti ye ya Facebook, ashima abantu batandukanye bamufashije kugera kuri ibi barimo na Se umubyara ukunda kumuba hafi cyane.
Akiwacu mu 2018 aheruka mu Rwanda, ubwo yatahaga ku mugaragaro inzu yubakiye Intwaza mu Karere ka Rwamagana.
Uyu mukobwa yanahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational mu 2016 abasha kwitwara neza aza mu mu myanya y’imbere. Miss Colombe Akiwacu afite imyaka 26 n’uburebure bwa 1,79 cm.
Miss Akiwacu Colombe yavuye mu Rwanda muri Nzeri 2015, ubu atuye mu Bufaransa aho akorera ibikorwa bitandukanye birimo n’ibyo kumurika imideli.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!