00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tonzi yibarutse

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 September 2022 saa 06:49
Yasuwe :

Umuhanzikazi Uwitonze Clementine benshi bazi nka Tonzi ari mu byishimo byo kwibaruka umwana we wa gatatu yabyaranye n’umugabo bujuje imyaka 20 bakundana.

Kuri uyu wa 22 Nzeri 2022 nibwo Tonzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ibyishimo byo kuba yibarutse umwana wa gatatu.

Ati “Mutima wanjye himbaza Uwiteka...Zaburi 103, Turakwakiriye kibondo, mpano nziza ihebuje itangwa n’ Imana.”

MU 2013 Tonzi nibwo yibarutse umwana w’umukobwa mu gihe ubuheta bwe yabwibarutse mu 2016 nabwo abyara umwana w’umukobwa.

Tonzi ubusanzwe udakunda kuvuga ku nkuru z’urugo rwe, mu minsi ishize yahishuriye IGIHE ko we n’umugabo we bamenyaniye muri APACE aho bigaga uyu akaba yari umufana we baza kuba inshuti, igihe kigeze barakundana none ubu bamaze kwibaruka abana batatu bose b’abakobwa.

Amashimwe ni yose kuri Tonzi wibarutse umukobwa we wa gatatu
Tonzi n'umugabo we mu minsi ishize ubwo bari mu biruhuko ku mugabane w'i Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .