Ni igitaramo yise “The New Year Groove Concert” yanamurikiyemo album ye ya Gatatu yise “Plenty Love”.
Iki igitaramo yaririmbanyemo n’abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda bahuriye mu ndirimbo mu bihe bitandukanye ndetse na Otile Brown wo muri Kenya.
The Ben nyuma y’iminsi ibiri akoze iki gitaramo cye, cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru yashimiye abatumye kigenda neza.
Yanditse ati “Ndashimira byimazeyo buri wese wagize uruhare mu gutuma igitaramo cya New Year Groove Concert & Album Launch kiba intsinzi idasanzwe. Ku muryango wanjye, abamfashije gutegura, abaterankunga, abafatanyabikorwa, itangazamakuru, ndetse by’umwihariko n’abakunzi b’umuziki wanjye b’indahemuka bambaye hafi kuva ku munsi wa mbere …muri ugutera kw’umutima muri uru rugendo.”
Yakomeje agaragaza ko amateka yandikiwe muri BK Arena, kubera urukundo abantu badahwema kumwereka.
Arongera ati “Ndashimira Imana cyane kuko yaduhaye igihugu cyiza, gitanga amahirwe yo gukabya inzozi zacu. By’umwihariko, ndashimira ’abayobozi b’igihugu cyacu bitabiriye igitaramo bakagaragaza ukudushyigikira kwabo.”
Muri ubu butumwa bwe yijeje abakunzi be gukora cyane mu 2025, ndetse yifuza ko umuziki nyarwanda wakomeza kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga.
Ati "Ndabasezeranya ko nzakomeza gukora cyane ngo mbashe kubashimisha binyuze mu muziki wanjye n’ubuhanzi bwanjye. Mureke umwaka wa 2025 uzabe uw’ibikorwa byiza birushijeho, ubufatanye bw’abahanzi bwiyongere, kandi uzamure umuziki nyarwanda kugera ku rwego mpuzamahanga, yaba mu Rwanda no hanze yarwo.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!