00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akari ku mutima wa Social Mula ugiye gutaramira i Burayi ku nshuro ya kabiri

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 7 Ukwakira 2022 saa 09:15
Yasuwe :

Ibyishimo ni byose kuri Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mula ugiye kongera gutaramira i Burayi ku nshuro ye ya kabiri.

Ni ibitaramo uyu muhanzi avuga ko akiri gutegurirwa neza, icyakora hakaba hamaze kwemezwa ikizabera mu Mujyi wa Hannover mu Budage ku wa 30 Ukuboza 2022.

Nyuma y’iki gitaramo uyu muhanzi yavuze ko ateganya gukomereza mu bindi bihugu birimo u Bufaransa, u Bubiligi, Suède n’ahandi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Social Mula yavuze ko ateganya kwerekeza i Burayi mu Ugushyingo 2022 akazamarayo amezi abiri ashobora kuziyongera.

Ati “Ni iby’agaciro kuba ngiye kongera gutaramira abakunzi banjye tudahorana. Mu 2020 ubwo mperukayo nasize badashize ipfa, rero ubu ngiye kuribamara kandi nizeye kuzataramana nabo mu buryo budasanzwe.”

Social Mula uheruka mu bitaramo i Burayi muri Gashyantare 2020. Yavize ko kuba abahanzi nyarwanda bakomeje gutumirwayo byerekana imbaraga umuziki nyarwanda umaze kugira hirya no hino ku Isi.

Ati “Ni byiza cyane, ibi bigaragaza ko umuziki nyarwanda ufite abakunzi bari hirya no hino kurusha uko bamwe babitekereza, bigaragara ko umuziki ufite izindi mbaraga.”

Social Mula avuze urugendo rwe ku Mugabane w’i Burayi nyuma ya Bruce Melodie, Davis D baherukayo ndetse na Mike Kayihura na DJ Pius bateganya kwerekezayo mu minsi iri imbere.

Social Mula wari umaze amezi umunani nta ndirimbo nshya ashyira hanze, aherutse guhuza imbaraga n’umuraperi Khalfan Govinda bakorana indirimbo bise ‘Bipe’.

Ibyishimo ni byose kuri Social Mula ugiye gusubira gususurutsa abakunzi be batuye ku Mugabane w'i Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .