Uyu muraperi witegura gufata rutemikirere yerekeza ku Mugabane w’i Burayi mu cyumweru gitaha, yabwiye IGIHE ko yiteguye gususurutsa abakunzi b’umuziki.
Ati “Njye niteguye gususurutsa abakunzi banjye i Burayi, ubwo mpaheruka ntabwo nagize amahirwe yo kuhatinda ngo bose mbataramire. Kuri iyi nshuro mfite umwanya uhagije kandi rwose nzagira umwanya wo gutaramana n’abakunzi banjye."
Ku rundi ruhande uretse ibitaramo bibiri byamaze kwemezwa, Riderman ahamya ko hari ibindi bitaramo ateganya kuhakorera. Ati "Hari abantu twaganiriye ndetse ubona ibiganiro byanarangiye ariko igisigaye kikaba ari uko tutarashyira ikaramu ku masezerano ni njye bategereje ngo ngere i Burayi turangizanye.”
Riderman yavuze ko mu bo bari kuganira ndetse ateganya kurangizanya nabo harimo abo mu Budage, Pologne n’abandi bategura ibitaramo mu bihugu binyuranye ategereje ko bizarangira nagerayo.
Riderman ategerejwe i Burayi mu cyumweru gitaha mbere y’uko ataramira i Lille mu Bufaransa ku wa 11 Gashyantare 2023 ndetse n’i Bruxelles mu Bubiligi ku wa 18 Gashyantare 2023.
Mu Bubiligi, Riderman azaba ahurira na Christopher mu gitaramo bazakorerayo, uyu nawe akaba ateganya kuzenguruka u Burayi mu bitaramo binyuranye biteganyijwe kurangira muri Werurwe 2023.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!