00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akari ku mutima wa Muyango winjiye mu itangazamakuru (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 Mutarama 2023 saa 07:51
Yasuwe :

Muyango Claudine wamenyekanye cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 aho yakuye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto, yamaze kwinjira mu itangazamakuru nyuma yo guhabwa akazi na Isibo TV.

Uyu mukobwa yerekeje ku Isibo TV nyuma y’uko Uwamwezi Mugire Bianca wakoraga mu kiganiro ’Take Over’ asezeye, bityo ubuyobozi bw’iyi televiziyo bugasanga yasimburwa neza na Muyango.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Muyango yahishuye ko yakuranye inzozi zo kuba umunyamakuru, icyakora zikagenda zimushiramo uko imyaka yisunikaga.

Ati "Kera nkiga mu mashuri yisumbuye hari ukuntu nakundaga kujya imbere ya bagenzi banjye nkajya kubabwira amakuru, nari mfite inzozi zo kuzaba umunyamakuru ndetse narabikundaga."

Icyakora, nubwo ari ibintu yakuze akunda, Muyango avuga ko imyaka yaje kugera bimuvamo burundu kuko atabonaga inzira byacamo ngo abikore.

Umunsi umwe rero nibwo yabonye telefone y’ubuyobozi bwa Isibo bumumenyesha ko bashaka gukorana na we mu kiganiro ’Take over’, asanga birimo inyungu ahita abyemera.

Muyango yavuze ko ari umugambi utangaje w’Imana, ati "Hari ibintu Imana ikora bikaba bitangaje! Abantu bo ku Isibo barandebye sinzi ibyo bambonyemo, bansaba ko naza gukorana nabo."

Muyango avuga ko nyuma yo kubisabwa, we yabanje kumva ari ibintu bigoye. Icyakora uko iminsi yagendaga yicuma bagiye ngo bamuganiriza bamwereka ko byashoboka, birangira yakiriye ko nta kibazo kirimo.

Ni ibintu Muyango avuga ko byanze bikunze azashobora kuko agiye kubiha umwanya we wose.

Ati "Hari igihe ubona ugasanga wisanze mu kintu utigeze witegura ko wakora, ariko umwanzuro wafashwe ko ngomba kubikora kandi neza."

Ku rundi ruhande, aka kazi katunguye Kimenyi Yves (Umugabo wa Muyango) kuko atumvaga ko ari ibintu umugore we azashobora.

Ati "Nkimubwira ko bampaye akazi ku Isibo TV, ikintu cya mbere yambajije, yarambajije ngo ‘Urumva uzabishobora?’ ntakubeshye nanjye namubwiye ko numva ntabizi. Icyakora nizeye ko nzabishobora kuko ubu nta mikino.”

Muyango avuga ko aka kazi gashya ari andi mahirwe abonye mu buzima, icyakora ahamya ko ikiganiro agiyemo ari kinini kuri we ndetse urebye n’uwo asimbuye ukuntu yari munini bikaba ingorane kuri we.

Ati "Bianca ni umukobwa wabonaga ko ikiganiro cyari icye. Ikintu kizangora ndabizi ni ukugerageza kwemeza abafana ko nta cyuho bagomba kubona mu kiganiro."

Muyango uzajya afatanya na MC Buryohe mu kiganiro ’Take over’ azajya akora kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, guhera saa Cyenda kugeza saa Kumi n’imwe z’umugoroba.

Muyango yavuze ko yishimiye bikomeye kuba agiye kwinjira mu itangazamakuru ahamya ko yizeye kuzaryitwaramo neza
Muyango ahamya ko yakuranye inzozi zo kuba umunyamakuru zigiye kuba impamo binyuze ku Isibo TV

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .