00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akari ku mutima wa Miss Muheto wagize amahirwe yo guhura n’abadamu b’abakuru b’ibihugu bitabiriye CHOGM

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 June 2022 saa 04:26
Yasuwe :

Ibyishimo ni byose kuri Miss Nshuti Muheto Divine, Nyampinga w’u Rwanda wa 2022, nyuma yo gutoranywa nk’umwe mu bakobwa bahaga ikaze abadamu b’abakuru b’ibihugu bitabiriye CHOGM, yari imaze icyumweru ibera mu Rwanda.

Miss Muheto yari mu bakoraga ’protocole’, aho abadamu b’abakuru b’ibihugu bitabiriye CHOGM babaga bagiye.

Avuga ko yashimishijwe bikomeye n’iminsi yamaranye na bo, kuko byamusigiye amasomo akomeye.

Ati "Nk’umwana w’umukobwa hari byinshi nabigiyeho, ni abantu bakomeye buri wese yakwifuza no kubona amaso ku yandi, icyakora ni amashimwe kuri njye kuba nibura naragize amahirwe yo kubonera benshi icyarimwe."

Miss Muheto ahamya ko nk’umwana w’umukobwa, kugira aya mahirwe ari kimwe mu bimutera imbaraga zo gukora cyane ngo azabashe kugera ku nzozi ze.

Ati "Iyo wagize amahirwe yo guhura n’abantu nka bariya bigufungura amaso, ukabona ko nawe ukwiye gukora cyane kugira ngo inzozi zawe zizabe impamo."

Miss Muheto avuga ko CHOGM yamusigiye isura y’uko Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa ko ari bo bonyine bo guharanira kubaka igihugu cyabo, cyane ko gifite imiyoborere myiza.

Ati "CHOGM yatweretse ko dufite imiyoborere myiza itekereza ku rubyiruko, rero dukwiye kumva ko ari iby’agaciro tukabikoresha neza tubyaza umusaruro amahirwe tubona ndetse tunahangana n’abashaka kudusubiza inyuma."

Uretse abadamu b’abakuru b’ibihugu bitabiriye CHOGM, Miss Muheto avuga ko muri iyi nama yahagiriye amahirwe yo kubona urundi rubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye rwiteje imbere.

Ibi ngo byamuteye ishyaka mu kazi ke n’ubuzima bwa buri munsi.

Hano Miss Muheto yari yaherekeje abadamu b'abakuru b'ibihugu bitabiriye CHOGM ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku Gisozi
Miss Muheto yabaga afasha muri 'protocole' abadamu b'abakuru b'ibihugu bitabiriye CHOGM
Miss Muheto yakira Madamu Jeannette Kagame muri kimwe mu byumba byamurikiwemo ibikorwa by'abakobwa biteje imbere mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .