Akari ku mutima wa Miss Kayirebwa ugiye kwishyurirwa kaminuza nyuma y’igihe yarabuze ubushobozi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Mata 2021 saa 05:22
Yasuwe :
0 0

Kayirebwa Marie Paul, umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda mu 2021 akaza no kwegukana ikamba rya Miss Popularity, ari kwicinya icyara nyuma yo guhabwa amahirwe yo kwiga kaminuza nyuma y’imyaka itatu nta cyizere cyo gukomeza amasomo ye kubera ubushobozi.

Uyu mukobwa w’imyaka 24 yarangije amashuri yisumbuye mu 2017, yize ibijyanye n’Ubukerarugendo muri College Baptiste St Sylvestre de Kinigi, yaje gusa n’urangirije urugendo rw’amasomo ye aho ngaho kuko ubushobozi bwo gukomeza kaminuza bwari buke.

Ubwo yari amaze guhabwa ikaze muri Kaminuza ya Kigali, uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko ari ibyishimo bikomeye kuba agiye kujya ku ishuri.

Ati “Ni iby’agaciro cyane mbyakiriye neza, ndashimira Imana kuba yarabashije kumpa amahirwe yo kongera gusubira mu ishuri nkagira ubumenyi nunguka nkazagira n’aho nigeza mu buzima busanzwe.”

Uyu mukobwa yavuze ko yari yarahuye n’ikibazo cy’amikoro cyatumye adakomeza kwiga kaminuza.

Ibi ni nabyo biri mu mushinga yinjiranye mu irushanwa rya Miss Rwanda yitabiriye muri uyu mwaka.

Avuga uko ubushobozi bwari bwaramubereye inzitizi zo gukomeza ishuri, Kayirebwa Marie Paul yagize ati “Nari narasubitse kwiga kuko ntari mfite ubushobozi bwo kwirihira amashuri, kandi nk’uko nabivuze mbana n’umuvandimwe wanjye. Ntabwo byari kumworohera!”

Uyu mukobwa yahishuye ko uretse we wishimiye kuba yarabonye amahirwe yo kwinjira muri 20 binjiye mu cyiciro cya nyuma banemerewe kurihirwa kaminuza, ngo na mukuru we byaramushimishije cyane kuko yari aruhutse ikintu cyari kimaze igihe kimuhangayikishije.

Miss Kayirebwa yashimiye ubuyobozi bwa Miss Rwanda na Kaminuza ya Kigali kuba barabashyiriyeho aya mahirwe, abizeza ko batazigera bayapfusha ubusa.

Kayirebwa Marie Paul yabaye Nyampinga ukunzwe cyane muri Miss Rwanda mu 2021
Kayirebwa Marie Paul ari mu bakobwa bahawe ikaze muri Kaminuza ya Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .