Indirimbo ya Kayirebwa yatoranyijwe mu irushanwa mpuzamahanga ry’abanditsi b’abahanga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 Werurwe 2021 saa 08:12
Yasuwe :
0 0

Umunyabigwi mu muziki w’u Rwanda, Cécile Kayirebwa ari mu byishimo bikomeye, nyuma y’uko indirimbo ye ‘None Twaza’ ishyizwe mu cyiciro kibanziriza icya nyuma mu irushanwa mpuzamahanga ry’indirimbo zanditse neza ‘International Songwriting Competition’ ritegurirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Akimara kubona ko indirimbo ye iri mu zatoranyijwe muri iri rushanwa ryari ryitanzwemo indirimbo ibihumbi 26 z’abahanzi bo ku Isi yose, Cécile Kayirebwa yagaragaje ibyishimo bye abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati “Mfite ibyishimo bivanze n’ishema ryinshi ntewe n’uko imwe mu ndirimbo zanjye ‘None twaza’, yahise mu irushanwa ngarukamwaka ry’Isi yose #ISC2020SEMIFINALIST.”

Uyu muhanzikazi ufite izina ryubashywe mu muziki w’u Rwanda, yavuze ko icyiciro agezemo gihesha ishema umuco w’Abanyarwanda.

Iri rushanwa uritsinze yegukana ibihembo bitandukanye birimo; ibihumbi 25 by’amadorali ya Amerika, gukorerwa Album y’indirimbo, ku ufasha kumenyekanisha birushijeho indirimbo zawe n’ibindi.

Nta tariki runaka izatangarizwaho abanyuma bazahatanira ibihembo yatangajwe ndetse n’umunsi wa nyuma uzamenyekaniraho abatsinze muri iri rushanwa ntabwo uratangazwa.

Ubwo batangazaga ababashije kugera mu cyiciro kibanziriza icya nyuma muri iri rushanwa, ubuyubozi bwa ‘International Songwriting Competition’ bwanaboneyeho gutangaza ko bwatangiye kwakira abifuza guhatana mu ry’umwaka wa 2021.

Bamwe mu bakemurampaka b’iri rushanwa barimo abasanzwe ari abahanzi bubashywe muri Afurika nka Youssou N’Dour (Senegal) na Femi Kuti (Nigeria).

Ibyishimo ni byinshi kuri Kayirebwa, kubera indirimbo ye yatambutse mu irushanwa mpuzamahanga ry’abanditsi b’abahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .