Mu kiganiro kigufi yahaye IGIHE mbere yo kwerekeza i Burundi kuri uyu wa Gatatu, uyu muhanzi yavuze ko yanyuzwe bikomeye n’igitaramo yakoreye muri BK Arena ndetse ko ibyamubayeho ari ibintu we afata nk’inzozi.
Ati “Byarantunguye, sinabona icyo mvuga gusa ndashima Imana yabikoze kandi rwose nifuza gukora n’ibindi byinshi.”
Israel Mbonyi avuga ko ibyamubayeho ari ibintu atazapfa yibagiwe kuko yeretswe urukundo rukomeye.
Ati “Ni ibintu umuntu atabona icyo avuga ndashima Imana gusa ku bw’urukundo abantu banyeretse ku buryo rwose ntazabyibagirwa.”
Kimwe mu bintu byamushimishije harimo ukuntu abantu bose bari bazi indirimbo ze ku buryo hafi ya zose baziririmbanaga.
Ikindi ahamya ko cyamushimishije ni ukuntu igitaramo cye cyitabiriwe n’abantu batandukanye kuva ku muryango we kugeza ku bayobozi batandukanye.
Ibi Israel Mbonyi yabigarutseho mu gihe yari ku kibuga cy’indege yerekeje i Bujumbura aho afite ibitaramo bibiri byo guherekeza umwaka wa 2022 baha ikaze uwa 2023. Afiteyo ibitaramo bibiri ku wa 30 Ukuboza 2022 no ku wa 1 Mutarama 2022.
Israel Mbonyi yijeje abakunzi be kuzagira ibihe byiza abasaba kuzitabira ari benshi.
Ati“I Burundi ni benewacu ni abantu tuvuga ururimi rumwe, kuba rero ngiyeyo bikunze ndanezerewe cyane. Nzakorerayo ibitaramo bibiri icya tariki 30 Ukuboza 2022 na tariki 1 Mutarama 2023, abantu b’i Burundi bazaze ari benshi kuko tuzatarama rwose bitinde!”


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!