00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akari ku mutima wa Egide Mbabazi wakoreye televiziyo ikomeye mu bitaramo bya ‘Afro Nation’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 July 2022 saa 11:37
Yasuwe :

Mbabazi Egide wamenyekanye nka Egide Fox yakozwe ku mutima no kwitabira ibitaramo bya ‘Afro Nation’, aho yari ashinzwe gufata amashusho n’amafoto ya Trace Tv ishami ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho uyu mugabo asanzwe aba.

Kuva tariki 1-3 Nyakanga 2022 muri Portugal habereye ibitaramo bikomeye byamenyekanye nka ‘Afro Nation’ byahuruje Abanyafurika n’Abanyaburayi banyuranye bajya kwibyinira umuziki w’ibyamamare byo muri Afurika.

Ni ibitaramo ariko kandi byanatumiwemo abahanzi bazwi ku rwego rw’Isi nka; Chris Brown, Megan Thee Stallion, Bennie Man n’abandi.

Mu bahanzi bafite amazina muri Afurika bitabiriye ibi bitaramo harimo; P Square, Davido, Wizkid, Omah Lay, Rema, Diamond, Burna Boy, Patoranking, Rema, Tekno na Ruger.

Egide Fox uri mu bahanga mu gufata amashusho n’amafoto ukunze kwitabazwa n’ibitangazamakuru bikomeye, muri ibi bitaramo yari yiyambajwe na TRACE TV ishami ryo muri Amerika.

Uyu musore wari ufite mu nshingano gufata amafoto n’amashusho yifashishwa n’iyi televiziyo yavuze ko yishimiye kuba yaragize amahirwe yo kwitabira ibi bitaramo. Ati “Uyu ni umusaruro w’icyuya umuntu abira akora cyane.”
Icyakora ku rundi ruhande avuga ko byari kumushimisha iyo aza kubonamo umuhanzi w’Umunyarwanda. Ati “Byari kunshimisha iyo mbona umuhanzi w’iwacu nawe yatumiwe, niba Diamond akora cyane ku rwego rw’uko atumirwa mu bitaramo nk’ibi, natwe nibaza ko bitakabaye bitutanira.”

Egide Fox yavuze ko mu gihe abahanzi bo mu Rwanda bashyira imbaraga mu kazi kabo mu gihe cya vuba nta gitangaza cyazaba kirimo kubabona ku rubyiniro nk’urwa Afro nation kuko nabo umuziki bawuzi kandi bawufitemo impano.

Mbabazi Egide ni umuhanga mu bijyanye no gufata amafoto n’amashusho. Yavukiye mu Rwanda, ahiga n’amashuri yisumbuye ariko aza kuhava afite imyaka 14 ajya gukomereza amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Akigera muri Amerika yatangiye kwiga ibijyanye no gufotora ahitwa The Hallmark Institute of Photography. Nyuma nibwo yaje gufungura ikigo cye cyitwa Egide Images atangira kujya yerekana ibikorwa bye abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Mbabazi yatangiye kumenyekana mu mpera za 2014 ubwo byatangiraga kuvugwa ko ari mu Rukundo na Miss Mutesi Aurore, nyuma y’imyaka myinshi bakundana aba baje gutandukana mu 2021.

Egide Fox (wambaye icyatsi) ari kuganira na Beenie Man witeguraga kujya ku rubyiniro rwa 'Afro nation'
Egide Fox yafatanye ifoto y'urwibutso na Diamond
Egide Fox ari kumwe n'umusore usanzwe ufatira amashusho Chris Brown

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .