00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akari ku mutima wa DJ Dizzo wabwiwe n’abaganga ko asigaje amezi abiri yo kubaho

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 May 2022 saa 06:54
Yasuwe :

Mu minsi ishize benshi bakubiswe n’inkuba ubwo bumvaga inkuru y’umusore w’Umunyarwanda usanzwe utuye mu Bwongereza wabwiwe n’abaganga ko asigaje igihe kitarenze iminsi 90 yo kubaho.

Ni inkuru yasakaye ubwo uyu musore yasabaga ko yafashwa gukusanyirizwa hafi miliyoni 90 Frw ngo abashe kurangiriza ubuzima bwe mu Rwanda.

Inkuru y’uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko yakoze ku mitima ya benshi banahise bakusanya amafaranga yasabwaga ngo icyifuzo cye cyo gusoreza ubuzima kmu Rwanda kigerweho, (Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru hari hasigaye hafi miliyoni 1Frw ngo amafaranga akenewe aboneke).

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu musore yahamije ko yamaze kwakira ibyemezo by’abaganga nubwo bitamubuza kwishyiramo ko hejuru yabo hari Imana isumba byose.

Uyu musore uhamya ko yahawe amakuru y’uko atazarenza amezi atatu ari ku Isi muri Mata 2022, yavuze ko yanagerageje kujya kureba umuganga wigenga ngo agenzure neza ibyo yabwiwe ariko asanga ari bya bindi.

Ati “Byari muri Mata 2022 ubwo bambwiraga ko ntashobora gukira kanseri nari narafashwe nayo mu Ugushyingo 2021 ikaza gukwirakwira ahantu hatanu mu mubiri. Kuko ari indwara yahitanye ba nyogokuru banjye bose, ako kanya naravuze nti niba ibi aribyo Mana nduhura njye kwiruhukira hamwe n’ababyeyi banjye.”

Uyu musore yavuze ko akibwirwa ko atazakira yahise atekereza ko ari ikiruhuko Imana ishaka kumuha kuko iyi ndwara yangije byinshi mu buzima bwe.

Ati “Ntabwo nigeze mbyakira nabi, narasenze ndabyakira nta kindi cyari kigoye kwakira kuko abaganga banyerekaga buri kimwe, banyeretse aho ndwaye hose.”

DJ Dizzo ashimira Imana kuba byibuza yaramuhaye amahirwe yo kumenya igihe azapfira ndetse bikamuha n’umwanya wo kwitegura kimwe no guteguza inshuti ze.

Kuko yemera ko hejuru y’ibyemezo by’abaganga hari Imana, DJ Dizzo ahamya ko kuva yabwirwa ko indwara arwaye itazakira, yatangiye gahunda y’amasengesho.

Ati “Bakibimbwira narasohotse ndeba hasi, ndavuga nti Mana, niba umugambi wawe ari uyu, reka bibe. Nubona igihe kigeze uzandeke nduhuke. Ndi kuyiramya nkayimenyesha ko icyemezo cyayo nzacyakira.”

Yabwiwe kujya kurwarira mu bitaro by’abategereje urupfu arabihakana abasaba gutaha mu Rwanda

Ubwo yari amaze kubwirwa ko asigaje iminsi mike ngo yitabe Imana, DJ Dizzo yabajijwe n’abaganga ikintu yifuza mbere y’uko iyo minsi igera.

Ati “Hano hari amahirwe y’uko bakujyana mu bitaro birwariramo abategereje urupfu, ariko bambajije nababwiye ko nshaka gutaha nkareba umuryango wanjye n’umukunzi wanjye.”

Uyu musore avuga ko nta kintu kizamuryohera mu buzima nko kongera kubona umuryango we ndetse n’umukunzi we, ibi bikaba ari nabyo byatumye afata umwanzuro wo gutaha mu Rwanda.

Ikindi yavuze ko cyatumye yifuza gusoreza ubuzima bwe mu Rwanda, harimo kureba Igihugu cye cy’amavuko.

Ati “Niho nashatse gupfira kuko nkunda Igihugu cyanjye na Perezida wacu Kagame. Rwose nifuzaga gupfira rwambyaye.”

Nyuma yo kubona icyifuzo cy’uyu musore cyo kurangiriza ubuzima bwe mu Rwanda, inshuti ze zatangiye gukusanya ubushobozi bwamufasha kugishyira mu bikorwa, batangira gukusanya 8 500£ hafi miliyoni 9Frw yazamufasha muri uru rugendo.

Mu buryo bwo gukusanya ubu bushobozi, inshuti za DJ Dizzo zifashishije urubuga rwa Go Fund, ndetse abari mu Rwanda bo bakaba bakwifashisha nimero y’umubyeyi we Remy Mutambuka 0788351760.

Kanda hano ubashe gushyigikira DJ Dizzo

Ushaka kumva imiziki yavanzwe n’uyu musore wakanda hano

DJ Dizzo wamaze kwakira ko agiye kwitaba Imana, afite icyifuzo cyo kuzarangiriza ubuzima bwe mu Rwanda
Ubushobozi bwo kugeza DJ Dizzo mu Rwanda bukomeje gukusanywa nubwo habura make
DJ Dizzo wakuranye inzozi zo guteza imbere umuziki nyarwanda abinyujije mu miziki avanga, yahaye umukoro abahanzi abasaba guharanira ko umuziki w'u Rwanda wagera kure hashoboka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .