00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akari ku mutima wa Davis D ukubutse i Burayi mu bitaramo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Nzeri 2022 saa 09:41
Yasuwe :

Amashimwe ni yose kuri Davis D ukubutse i Burayi, aho yakoreye ibitaramo 15, mu gihe cy’amezi abiri yari amazeyo.

Davis D ubwo yari ageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa 29 Nzeri 2022, yabwiye abanyamakuru ko umutima we wuzuye amashimwe ku bw’abakunzi be, itangazamakuru ndetse n’umuryango we utarasibye kumuba hafi.

Ati “Ndashimira Imana, umubyeyi n’abavandimwe banjye, inshuti n’abakunzi banjye muri rusange. Mwanyeretse urukundo kandi nararubonye.”

Uyu musore avuga ko i Burayi yakiriwe neza ku buryo byanamuhaye amahirwe yo kuhakorera ibitaramo binyuranye atari yashyize ku rutonde ajya guhaguruka mu Rwanda.

Uyu muhanzi wakoreye ibitaramo 15 mu bihugu umunani byo ku Mugabane w’ Burayi yavuze ko nubwo yateye iyi ntambwe itamuteye kwirara, ahubwo agiye kuyikoresha mu guhatana no kurenga aho ageze.

Davis D utegerejwe mu iserukiramuco rya ‘Happy People’ rizabera i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahishuye ko avuye i Burayi ahafatiye amashusho ya zimwe mu ndirimbo zigize album ye Afro Killer.

Nyuma yo kurangiza ibitaramo bye ku Mugabane w’u Burayi, amakuru ahari ni uko ubu ahangayikishijwe no gutaramira Abanya-Kigali akabamurikira iyi album ye nshya.

Davis D yageze i Kigali yuzuye amashimwe ku mutima we
Davis D akigera i Kigali yakiriwe n'abo mu muryango we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .