00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akari ku mutima wa Cyusa ugiye guhurira ku rubyiniro na Makanyaga

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 25 Ugushyingo 2022 saa 12:24
Yasuwe :

Umuhanzi Cyusa Ibrahim umaze kumenyerwa mu muziki gakondo mu buryo bugezweho, yagaragaje ko yishimiye guhurira ku rubyiniro na Makanyaga Abdul n’Impala, mu gitaramo cyiswe ’Igisope na Gakondo’.

Iki gitaramo giteganyijwe kubera kuri Romantic Garden ku Gisozi kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo 2022, cyateguwe n’Ikigo Romantic Garden Ltd.

Cyusa Ibrahim uri mu bazaririmba muri iki gitaramo, yavuze ko imyiteguro asa n’uwayirangije kandi hari byinshi bishya abazitabira iki gitaramo bahishiwe.

Ati "Imyiteguro irarimbanije, mbahishiye byinshi mutarabona."

Cyusa yavuze ko afite ishimwe rikomeye kuba azahurira ku rubyiniro n’abahanzi asanzwe afatiraho urugero nka Makanyaga Abdul na Impala de Kigali.

Ati "Guhurira ku rubyiniro na makanyaga hamwe n’Impala bivuze byinshi kuri njye; nka Makanyaga ni icyitegererezo mu muziki wo mu Rwanda! Mwigiraho byinshi cyane ko igisope na gakondo ari injyana zenda guhura cyane."

Cyusa yijeje abazitabira iki gitaramo kuzanyurwa n’umuziki gakondo ucuranganywe ubuhanga.

Ati "Abazitabira iki gitaramo bazitege kubona Cyusa n’Inkera batandukanye n’uko bajya bababona. Tuzabataramira kandi ndabizi muzanyurwa."

Aho iki gitaramo kizabera mu busitani bwa Romantic Garden buherereye ku Gisozi, ni ahantu hisanzuye ndetse uretse kuba abantu bahifashisha mu birori bitandukanye birimo inama n’ubukwe, hanabera ibitaramo, aho abahanzi barimo Masamba bahataramiye.

Romantic Garden ni ubusitani buteyemo ibiti byiza butanga akayaga gaherehereye, ku buryo abahagenda banyurwa.

Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye n’Uruganda NBG Ltd. Rwenga inzoga zirimo United Gin na Whisky kandi rukoresha imashini zigezweho ku buryo bidahumanya ikirere.

Iki gitaramo kizatagira saa cyenda z’igicamunsi cyo ku wa 26 Ugushyingo, aho kwinjira ari 5000 Frw ahasanzwe, naho mu myanya y’icyubahiro ni ibihumbi 20Frw.

Hari kandi abashobora kuza bari hamwe ari nk’umuryango cyangwa abandi bantu buhuriye hamwe, aho bazishyura ameza y’ibihumbi 150 Frw.

Cyusa Ibrahim yagaragaje ko yishimiye guhurira ku rubyiniro n'abarimo Makanyaga Abdul
Muri Romantic Garden ahazabera iki gitaramo ni ahantu hisanzuye kandi hasanzwe habera ibirori bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .