Akari ku mutima wa Bahavu wakoze ubukwe nyuma y’amezi abiri busubitswe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Werurwe 2021 saa 07:24
Yasuwe :
0 0

Usanase Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri filime y’uruhererekane, City Maid, akaba agezweho mu yo yise “Impanga”, yakoze ubukwe na Ndayirukiye Fleury uzwi nka ‘Legend’ bari bamaze igihe bakundana.

Ni mu birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2021 i Nyarutarama. Nyuma yo gusezerana imbere y’Imana muri Zion Temple mu Gatenga.

Ni ibyishimo bikomeye kuri uyu mukinnyi wa Filime umaze kubaka izina mu Rwanda.

Mu kiganiro na IGIHE, Bahavu wari umaze amezi arenga abiri ubukwe bwe busubitswe yavuze ko ashimira Imana yemeye ko ubukwe bwe butaha.

Ati “Biragoye ariko Imana yabikoze kandi byashobotse, ngira ngo abantu bari barasubikiwe bari gukora ubukwe muri iyi minsi ni ishimwe rikomeye.”

Bahavu yavuze ko umuntu wese wakoze ubukwe muri ibi bihe adashobora gukinisha gusenya kuko azi uburyo byamuvunnye, ati “Urebye ukuntu byadusabye kwihangana, ntiwamara kurugeramo ngo upfe gusenya gutyo. Byari bigoye cyane ariko Imana yabikoze.”

Ubukwe bwa Bahavu bwari buteganyijwe tariki 20 Ukuboza 2020 icyakora ntibyakunda ko buhita buba kuko ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 zahise zikumira ubukwe bwinshi burimo n’ubwe.

Byari byatangajwe ko tariki 17 na 20 Ukuboza 2020 aribwo hari hategerejwe ibirori by’ubukwe bw’aba bombi gusa byakomwe mu nkokora n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Ndayirukiye asanzwe akora akazi ko gufata amashusho akanayatunganya ndetse ni we utunganya Filime ‘Impanga’ y’umugore we. Usanase Bahavu Jeannette na Ndayirukiye Fleury bamenyanye mu 2015 ariko batangira gukundana mu 2016, bivuze ko imyaka irenze ine bakundana.

Usanase Bahavu Jeannette uzwi nka Diane yamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane ’City Maid’ ica kuri Televiziyo Rwanda, aho yari umwe mu bakinnyi b’ingenzi bayikinamo.

Bahavu yasezeranye n'umugabo we imbere y'Imana
Byari ibyishimo kuri Bahavu n'umugabo we ubwo bari bavuye gusezerana
Bahavu avuga ko uburyo byabasabye kwihangana kugira ngo bakore ubukwe, utarugeramo ngo upfe gusenya gutyo
Bahavu n'inkumi zamwambariye mu bukwe
Ndayirukiye asanzwe akora akazi ko gufata amashusho akanayatunganya ndetse niwe utunganya Filime ‘Impanga’ y’umugore we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .