00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akari ku mutima wa Adonis Filer wambitse impeta Kathia Kamali wo muri ’Mackenzies’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 January 2025 saa 12:04
Yasuwe :

Adonis Jovon Filer ukinira APR BBC yagaragaje amarangamutima adasanzwe yifashishije amagambo yo muri Bibiliya Yera, nyuma yo kwambika impeta y’urukundo Kathia Uwase Kamali uvukana na Miss Nishimwe Naomie bombi bamenyekanye cyane mu itsinda rya ’Mackenzies’ ryakunzwe ku mbuga nkoranyambaga.

Mu butumwa yanditse ku rubuga rwa Instagram, Adonis yifashishije amagambo yanditse mu Migani 18:22, agira ati “Ubonye umugore mwiza aba abonye ikintu cyiza, akaba agize umugisha ahawe n’Uwiteka.”

Adonis yarengejeho andi magambo ye, agira ati “Isezerano ridashobora guhungabanywa. Nabonye byose muri wowe, Kathia.”

Adonis yambitse impeta y’urukundo Kathia Kamali ku wa 1 Mutarama 2025. Ni inkuru uyu mukobwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Kathia ubwo yambikwaga impeta, yari kumwe n’inshuti ze za hafi ndetse n’umuvandimwe we, Miss Nishimwe Naomie, uheruka gushakana na Michael Tesfay ku wa 29 Ukuboza 2024.

Kathia Kamali yatangiye umwaka yambikwa impeta
Akanyamuneza kari kose kuri aba bombi nyuma yaho Adonis yambitse impeta Kathia
Nyuma y'igihe kinini bakundana, bafashe umwanzuro wo kubana
Kathia Kamali yagaragaje ibyishimo nyuma yo kwambikwa impeta
Adonis Filer yahawe ikaze mu nshuti n'umuryango wa Kathia
Ibi birori byari byitabiriwe na Michael Tesfay uheruka kurushinga na Nishimwe Naomie
Michael Tesfay yahaye ikaze Adonis mu muryango na we yamaze gukuramo umugeni
Abavandimwe ba Kathia Kamali bishimiye Adonis witegura kwinjira mu muryango wabo
Wari umunsi w'ibyishimo kuri aba bombi
Adonis Filer yashimye Imana ku bw'umugore yamuhaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .