00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akari ku mutima w’umusore n’inkumi begukanye amakamba ya Miss na Mister muri INES Ruhengeri (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 January 2022 saa 01:08
Yasuwe :

Mu mpera z’icyumweru gishize muri Kaminuza ya INES Ruhengeri batoye Nyampinga na Rudasumbwa bahiga abandi mu bwiza n’ubwenge (Miss & Mr Bright INES Ruhengeri) amakamba yegukanywe na Tumukunde Ornella na Bagumako Vero Daniel.

Byari ibyishimo kuri uyu mukobwa n’umusore bahize bagenzi babo bakegukana amakamba, bahamya ko umwaka bagiye kumara bazashyira imbaraga mu kunoza imishinga biyemeje gukora.

Imishinga y’aba bombi bavuga ko izaborohera kuko ijyanye n’ibyo basanzwe biga ndetse bikiyongeraho ko bizeye ubufasha bwa kaminuza bigamo.

Bagumako Vero Daniel wiga mu mwaka wa kabiri mu bijyanye na Biotechnology, ni we wegukanye ikamba rya Mr Bright INES Ruhengeri.

Uyu musore ni umwe mu banyeshuri barenga 70 b’Abarundi biga muri INES Ruhengeri.

Bagumako avuga ko amaze imyaka irenga irindwi mu Rwanda, aho yageze ubwo yari agiye kwiga icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye. Yageze mu Rwanda mu 2015.

Uyu musore yinjiye mu irushanwa afite umushinga wo kubyaza umusaruro imyanda y’abantu n’inyamanswa hakorwa ifumbire y’umwimerere izifashishwa mu buhinzi.

Ati “Ninjiye mu irushanwa mfite umushinga wo gutera udukoko tuba mu myanda y’abantu iba iri mu bwiherero, nkadutera kugira ngo tugire ifumbire yadufasha mu buhinzi bityo umusaruro ugakomeza kwiyongera.”

Ni igitekerezo uyu musore avuga cyatangirira muri kaminuza yigamo cyamara kubagirira akamaro ndetse binagaragaye ko byashoboka, bakaba bakwagura.

Tumukunde Ornella uvuka mu Mujyi wa Kigali ni we wegukanye ikamba rya Miss Bright INES Ruhengeri.

Tumukunde ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri wa kaminuza mu bijyanye Biotechnology.

Uyu mukobwa mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, yavuze ko ubwo yatangiraga kwiyamamaza mu irushanwa rya Miss Bright INES Ruhengeri yari afite umushinga wo gukora ifu ikoze mu bihumyo yakwifashishwa mu kuboneza imirire.

Ni igitekerezo Tumukunde avuga ko yagize kuko aribyo yize kandi asanga byagira akamaro.

Ati “Ni ikoranabuhanga mu gutunganya igihumyo ku buryo gikorwamo ifu yakwifashishwa mu kongera imbaraga mu kurwanya imirire mibi ndetse bikanatanga akazi ku babihinga n’agaciro kabyo kakiyongera.”

Bitewe n’uko ari ibintu yize kandi Kaminuza ya INES Ruhengeri ikaba yiteguye gutera inkunga umushinga we, ahamya ko bitazagorana.

Tumukunde Ornella watorewe kuba Miss Bright INES Ruhengeri
Tumukunde yavuze ko yifuza gushyira mu bikorwa umushinga we wo gutunganya ibihumyo akabikoramo ifu y'igikoma
Tumukunde yiga mu mwaka wa kabiri wa Kaminuza muri INES Ruhengeri mu bijyanye na Biotechnology
Uyu mukobwa ahamya ko ari iby'agaciro kuba yaratowe nka Miss Bright INES Ruhengeri
Bagumako Vero Daniel ni we wabaye Mr Bright INES Ruhengeri
Bagumako Vero Daniel yiga mu mwaka wa kabiri mu bijyanye na Biotechnology
Miss Bright INES Ruhengeri na Mr Bright INES Ruhengeri bafatanye ifoto y'urwibutso
Mu bihembo bahawe harimo icumbi muri Musanze Caves Hotel iri mu zifite izina rikomeye mu Mujyi wa Musanze
Nshuti Vanessa ni we wabaye Igisonga cya mbere cya Miss Bright INES Ruhengeri
Miss Bright INES Ruhengeri n'Igisonga cye cya mbere bafatana ifoto y'urwibutso
Miss Bright INES Ruhengeri n'ibisonga bye nyuma y'amasaha make bahawe amakamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .