Akanyamuneza ni kose kuri Yverry kubera Airtel yinjiye mu baterankunga b’igitaramo cye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 Gashyantare 2020 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Yverry ari mu myiteguro ikomeye y’igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere yise “Love you more” azayimurikira mu gitaramo azakorera mu ihema riri muri Camp Kigali ku wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2020.

Uyu musore ageze kure imyiteguro yitoza hamwe n’abacuranzi bo muri Symphony Band bamaze kumenyerwa mu gufasha abahanzi mu bitaramo bikomeye. By’umwihariko aba bakaba bariganye ku ishuri rya muzika rya Nyundo aho Yverry nawe ari umwe mu banyuze muri iri tsinda ryashingiwe ku ishuri.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Yverry yahamije ko imyiteguro ye iri kugenda neza kandi yiteguye gushimisha abakunzi b’umuziki bazitabira igitaramo cye.

Yagize ati” Ndi mu myiteguro kandi meze neza, ibintu byose biri kugenda neza ntegereje ko amatariki agera ubundi nkishimana n’abakunzi b’umuziki wanjye.”

Uyu muhanzi ari mu byishimo byinshi nyuma yuko Airtel yinjiye mu baterankunga b’igitaramo cye ndetse kugeza ubu amatike akaba yagabanyirijwe ibiciro ku bari kuyagura banyuze muri iyi sosiyete y’itumanaho.

Abagura amatike y’iki gitaramo bifashishije Airtel bagabanyirijwe ku buryo; iya 5 000 Frw bari kuyigura 3000 Frw, iya 10 000 Frw bakayigura 7 000 Frw mu gihe iya 15 000 Frw yo bari kuyigura 10 000 Frw naho iya 20 000 Frw arina yo ya menshi bakayibona kuri 15 000 Frw.

Yverry wirinze kuvuga byinshi ku masezerano bagiranye na Airtel, yavuze ko we n’ikipe bafatanya batari kuruhuka mu rwego rwo gushaka uko bakomeza gutegurira igitaramo cyiza Abanyarwanda.

Ati”Turi gukora iyo bwabaga, ntabwo turyama turagerageza ku buryo igitaramo cyazagenda neza kandi turabyizeye buri kimwe kiri ku murongo.”

Iki gitaramo byitezwe ko kizaba tariki 14 Gashyantare 2020 muri Camp Kigali uretse Yverry hazaririmba abanda bahanzi nka; King James, Bruce Melodie, Queen Cha, Social Mula,Andy Bumuntu ndetse na Cyusa uzwi cyane muri Gakondo.

Reba hano ikiganiro twagiranye na Yverry

Yverry akomeje imyiteguro ikomeye y'igitaramo cye
Airtel yamaze kwinjira mu baterankunga b'igitaramo cya Yverry

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza