Big Fizzo tariki 1 Mutarama 2021 yakoze igitaramo gikomeye yise ‘Dushigikire ivyacu concert’. Nta wundi muhanzi yigeze agitumiramo nkuko bimenyerewe mu muziki w’u Burundi, aho abahanzi bakunze guhuza imbaraga ngo bakurure abafana benshi.
Kuba yari wenyine ku byapa byamamaza iki gitaramo byatumye bamwe batekereza ko ashobora kubura abafana cyangwa hakitabira umubare muto w’abakunzi be.
Uko bamwe babitekerezaga siko byagenze kuko ku munsi w’igitaramo, kuri Safi Beach aho cyabereye hari hakubise huzuye.
Big Fizzo wari wuzuye akanyamuneza, ku mbuga nkoranyambaga yakunze kugaragaza ko Abarundi bakunda umuziki wabo mu gihe baba bateguriwe ibintu byiza.
Mu kiganiro kigufi yahaye IGIHE, Big Fizzo, yavuze ko umwaka wa 2021 yagombaga kuwutangira aha urugero barumuna be mu muziki.
Yagize ati "Ni ibyishimo kuba narabashije kubikora, nari mbizi ko ari njye wagombaga kubanziriza barumuna banjye. Ndashimira abakunzi b’umuziki wacu, byanyongereye imbaraga zo gukora cyane muri uyu mwaka mushya dutangiye.”
Uyu muhanzi usanzwe anayobora Bantu Bwoy, inzu ifasha abahanzi banyuranye, yakunze kumvikana yibasira itangazamakuru ry’iwabo arishinja guteza imbere umuziki w’ab’ahandi bakirengagiza iwabo.
Ahamya ko abahanzi b’i Burundi nabo bafite impano zanagera kure ziramutse zitewe ingabo mu bitugu n’abafite aho bahuriye no guteza imbere ubuhanzi.
Big Fizzo muri iyi minsi agezweho mu Burundi kubera indirimbo ze ndetse n’iz’abahanzi afasha bari mu bagezweho muri iki gihugu gituranyi cy’u Rwanda.
Abahanzi Big Fizzo afasha [Kirikou na Double Jay] bafitanye indirimbo ikunzwe bikomeye yitwa ‘Nopfa’ n’indi bise ’Kokota’.
Big Fizzo yaryohereje abitabiriye igitaramo cye





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!