Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Shaddyboo yagize ati "Nishimiye kwinjira mu muryango mushya, banyakiriye neza kandi baranyishimiye kandi nanjye ni uko naranyuzwe!"
Ni amagamabo akurikira ayo yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga ubwo yasangizaga abamukurikira amafoto y’ibihe yagiranye n’umuryango w’umukunzi we.
Ati “Umuryango uturukamo ni ingenzi, ariko uwo wikoreye niwo wa mbere.”
Uyu mugore yavuze ko yishimiye igikorwa umukunzi we yakoze cyo kumwerekana mu muryango cyane ko nabo bamumwishyuzaga kenshi.
Ati "Mama we yahoraga amunyishyuza, yahoraga amubwira ati ko utaduhuza n’uwo mukobwa mukundana. Bitewe n’uko asura umuryango we rimwe mu mwaka, yahisemo guhita abyitaho."
Aya mafoto ya Shaddyboo ari kumwe n’umuryango wo ku musore bamaze igihe bakundana yavugishije abatari bake mu bamukurikira bamweretse ko bishimiye intambwe akomeje gutera mu rukundo.
Kuva muri Werurwe 2022, Shaddyboo yahishuye ko ari mu rukundo n’umusore witwa Jeannot Manzi usanzwe utuye muri Kenya.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Shaddyboo yahishuye ko uyu musore bari bamaranye imyaka myinshi ariko badakundana.
Mbabazi Shadia benshi bazi nka Shaddyboo ubusanzwe ni umubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Meddy Saleh banabanye nk’umugore n’umugabo mbere y’uko bahitamo gutandukana buri wese agaca ukwe mu 2016.
Kuva yatandukana na Meddy Saleh, ntabwo yongeye gushyira amakuru y’urukundo rwe hanze nubwo hatasibaga kuvugwa no gukekwa abasore batandukanye.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!