00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rumaga ashimishijwe n’iterambere ry’abasizi yafashije

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 January 2025 saa 07:57
Yasuwe :

Umusizi Rumaga Junior wa Nsekanabo ari mu byishimo bidasanzwe nyuma y’aho abasizi yise “Ibyanzu” aheruka kumurikira Abanyarwanda, batangiye gutanga umusaruro.

Yabitangarije IGIHE nyuma y’amasengesho yo gushimira Imana ibyiza yakoreye igihugu.

Umwe mu basizi umunani Rumaga aheruka kumurika binyuze mu mushinga yise ‘Siga Rwanda’, Uwababyeyi Viviane yasize igisigo “U Rwanda rwambaye Imana” cyanyuze benshi muri aya masengesho yitabiriwe na Perezida Paul Kagame.

Rumaga yabwiye IGIHE ko atashidikanyaga ko abasizi yatoje bakora ibintu bikomeye nk’ibi kandi bagaserukana ishema imbere y’abayobozi bakomeye mu gihugu, ariko na none byamwongereye icyizere nyuma yo kubona uko uyu mukobwa yitwaye.

Ati “Ntabwo ari ibintu njye nashidikanyagaho kuko ubushobozi bwabo mbuzi nk’abantu mbona kandi nkorana na bo umunsi ku wundi. Gusa noneho ubu byanyongereye icyizere kurushaho.”

Yavuze ko akenshi bigora umusizi guserukana umucyo imbere y’abakomeye. Ati “Gusa, na none icyanshimishije cyane ni ukuba umusizi ashobora kwisanga ku meza ya mbere mu gihugu, akahikura. Burya ngo umuhanga cyane ni ubasha kwikura mu cyicaro gishyushye.”

Rumaga yatangaje ko Uwababyeyi hamwe n’abandi basizi bagenzi be, vuba cyane bagiye gutangira gushyira hanze imishinga yabo bwite.

Yasobanuye ko iyi ntambwe yahereye ku witwa Muheto Gad wari kumwe na Uwababyeyi muri aya masengesho yo gushima Imana.

Muheto Gad aheruka gushyira hanze igisigo cye bwite yise “Uzankumbura”.

Tariki ya 20 Nzeri 2024 ni bwo Rumaga yamuritse icyiciro cy’abasizi yatangiye gutoza, binyuze muri Siga Rwanda.

Rumaga aherutse guteguza igitaramo azahuriramo n’abandi basizi bahuriye mu ‘Ibyanzu’. Kiri mu mujyo w’ibitaramo ngarukakwezi bizatangira ku wa 31 Mutarama 2024.

Ibi bitaramo bizajya bibera muri Camp Kigali buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi. Kwinjira bizaba ari ibihumbi 10 Frw.

Umusizi Rumaga ahamya ko ibi bitaramo bizanavumburwamo abanyempano bashya kuko bazaba bafite urubuga bazigaragarizamo.

Uwabayeyi yasize igisigo cyo kuramya Imana mu masengesho yo gushimira Imana ibyiza yakoreye u Rwanda
Rumaga yishimiye ko abasizi yibarutse bafite icyo baserukana imbere y'abakomeye
Rumaga azajya ahuriza 'Ibyanzu' mu gitaramo ngarukakwezi kizatangira ku wa 31 Mutarama

Reba ubuhanga bwa bamwe mu basizi bafashwa na Rumaga


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .