Inkumi yo muri Turikiya n’imodoka ya Lamborghini mu mashusho y’indirimbo nshya ya Davis D

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Mata 2021 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda yagize ati “Akababaje umugabo kamurenza impinga”, umugani neza wasanisha n’ibimaze iminsi biba kuri Davis D utagisiba gukora ingendo ndende agiye gukora amashusho y’indirimbo.

Uyu muhanzi wari uherutse i Dubai gukorerayo indirimbo yise ‘Bon’, ntabwo yanyuzwe, ahubwo yafashe umwanzuro asubirayo.

Muri Gashyantare uyu mwaka, Davis D yongeye gusubira mu Mujyi wa Dubai aho yari agiye gufatira amashusho y’indi ndirimbo ye yise ‘Pose’.

Uyu musore wari uherekejwe n’ikipe isanzwe imufasha muri Incredible Records, yamaze icyumweru cyose mu Mujyi wa Dubai, ahafatira amashusho y’indirimbo mu gikorwa cyamaze iminsi ibiri.

‘Pose’ ni indirimbo nshya ya Davis D igaragaramo umukobwa witwa Elvanita, Umunyamideli wabigize umwuga uba mu Mujyi wa Dubai ariko ufite inkomoko muri Turikiya.

Mu kiganiro na Bagenzi Bernard wafashe amashusho y’iyi ndirimbo akaba ari nawe usanzwe ufasha Davis D, yavuze ko gukorana n’abanyamideli babigize umwuga ari ibintu byiza kuko usanga bagira gahunda bitandukanye n’abakobwa basanzwe bajya mu mashusho y’indirimbo.

Ati “Bene uriya mukobwa ni umuntu uba warabigize umwuga, ibintu byose mwumvikanye abikora ku gihe kandi neza kuko biba biri no mu masezerano.”

Bagenzi yavuze ko na hano mu Rwanda hari abanyamideli b’abahanga, ariko kubera ukuntu bamwe mu Banyarwanda bataraha agaciro umuziki, batinya kugaragara mu ndirimbo.

Ikindi kintu basanze i Dubai mu ifatwa ry’iyi ndirimbo, ni inyubako bakoreyemo. Bagenzi yavuze ko inzu zimeze nk’iyo bakoreyemo no mu Rwanda zihari ariko ikibazo ari uko badakunze kuzitizwa na ba nyirazo.

Ati “Mu Rwanda usanga umuziki atari ikintu kirahabwa agaciro, hari inzu nziza nk’iyo twakoreyemo ariko kugira ngo ube wayisaba umuntu ayiguhe ni ibintu biba bitoroshye.”

Iyi ndirimbo igaragaramo kandi imodoka yo mu bwoko bwa Lamborghini iri mu zihenze ku Isi.

Davis D yasohoye iyi ndirimbo mu gihe ari kwitegura gushyira hanze album ye ya mbere yise ‘Afro Killa’.

Yagiye akora ibihangano byinshi birimo nk’indirimbo yitwa ‘Biryogo’ yamumenyekanishije ‘Sweet Love’, ‘Irekure’, ‘Go Down’, ‘Hennessy’ n’izindi nyinshi ariko zitigeze zifata nk’izo ari gukora ubu.

Afite indirimbo zakunzwe yashyize hanze kuva muri Nyakanga umwaka ushize, zirimo ‘Micro’, ‘Dede’ ndetse na ‘Bon’.

Davis D agaragara ari muri Lamborghini mu Mujyi wa Dubai
Davis D n'uyu mukobwa wo muri Turikiya basangira urubuto mu mashusho y'iyi ndirimbo
Bagenzi Bernard wakoze iyi ndirimbo, yatangaje ko yabahenze ariko bishimira ko yasohotse uko babishakaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .