Airtel Rwanda ifashe uyu mwanzuro nyuma y’uko ubwo igitekerezo cy’ibi bitaramo cyavukaga yari yaremeye ko izabitera inkunga.
Israel Mbonyi yakoreye igitaramo cy’amateka muri UR-Huye muri Gashyantare 2020, atahana umukoro wo gukorera ikinini muri BK Arena mu Ukuboza uwo mwaka.
Mu gihe uyu muhanzi yari acyitegura iki gitaramo, hahise haduka icyorezo cya Covid-19 bituma kitaba nk’uko byari byateguwe.
Ku mpamvu zitabashije kumenyekana, ubwo ibi bitaramo byabaga ku nshuro ya mbere ntabwo Airtel Rwanda yabaye umufatanyabikorwa w’uyu muhanzi kimwe no ku nshuro ya kabiri yabyo.
Icyakora ku nshuro ya gatatu bigiye kubera muri BK Arena, Airtel Rwanda yamaze kwinjira mu bafatanyabikorwa ba Israel Mbonyi utegerejwe mu gitaramo ‘Icyambu’ kigiye kuba ku nshuro ya gatatu.
Bitandukanye n’izindi nshuro yakoreye ibitaramo muri iyi nyubako, kuri iyi nshuro Israel Mbonyi yiyemeje kuzuza neza ibihumbi 10 by’abakwirwa muri BK Arena ndetse akarenzaho n’indi myanya y’abazaba bari mu kibuga.
Iki gitaramo cya Israel Mbonyi kiri gutegurwa na sosiyete ya Authentic Events, kucyinjiramo itike ya menshi ni ibihumbi 30Frw, mu gihe iya make ari 5000Frw.
Israel Mbonyi agiye gutaramira muri BK Arena nyuma yo kuzenguruka ibihugu bitandukanye nka Uganda, u Burundi, Tanzania na Kenya aho azanasubira ku wa 31 Ukuboza 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!