Ibi Aime Uwimana yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE nyuma y’uko Chryso Ndasingwa amushimiye mu ruhame uburyo yabereye umugisha abahanzi bashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Ati “Nemera cyane ko umwe mu migisha ikomeye ari ukubera undi muntu umugisha, iyo bambwiye ko watubereye umugisha mu guca inzira hano nubwo njye nemera ko ari Imana yabikoze, mba numva ari umugisha ukomeye cyane. Ndashimira Imana yambashishije kubera umugisha undi muntu cyangwa abandi bantu.”
Ku rundi ruhande Aime Uwimana afata Chryso Ndasingwa nk’umwe mu bahanzi Imana iri kuzamura neza, akamushimira uburyo afite ishyaka ryo kwiga ijambo ry’Imana no kuyiramya.
Ati “Nkunda ko afite umutima wo kuramya Imana, umusore ungana kuriya ufite ishyaka ryinshi nizera ko akomeje kuriya yazagera kure harenze ku bw’ubuntu bw’Imana. Ni umuramyi mwiza, ni umuririmbyi mwiza rwose ndamusabira ku Mana ngo imugeze aho yamugeneye hose.”
Chryso Ndasingwa we yavuze ko yahisemo gushimira Aime Uwimana nk’umwe mu bahanzi bagize uruhare mu guteza imbere umuziki w’u Rwanda bityo akaba yahisemo kumushimira akimubona.
Ati “Hari umuco mubi uri inaha wo gushimira umuntu akuze cyangwa yitahiye, ntabwo bikwiye umuntu nubwo yaba afite imyaka 20 wamushima utarindiriye ko hari abategura ibikorwa runaka byo gushimira abantu muri rusange, natwe twabyikorera.”
Uretse igihembo yamuhaye, Chryso Ndasingwa ahamya ko hari ibindi bikorwa bitandukanye ateganya gukorana na Aime Uwimana.
Aime Uwimana ni umwe mu bahanzi bari biyambajwe na Chryso Ndasingwa mu gitaramo uyu musore aherutse gukorera muri BK Arena aho yubakiye amateka akomeye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!