Aimable Kaba uririmba akanacuranga muri Christus Regnat, yashyize hanze indirimbo ya kabiri

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 Nyakanga 2020 saa 11:27
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi akaba n’umucuranzi wa Piano Aimable Kaba usanzwe anaririmba muri Chorale Christus Regnat yasohoye indirimbo yise “Ubukristu”

Uyu musore urugendo rwa muzika aririmba wenyine yarutangiye mu 2019 aho yakoze indirimbo yitwa ”Mubyeyi w’impuhwe” ari nayo ya mbere aririmba ku giti cye yazanye indirimbo nshya yitwa “Ubukristu”.

Ubukristu ni indirimbo ifite ubutumwa bukangurira abakristu kongera gusubira ku isoko bakava mu magambo ahubwo ibyo bigishwa bakabishyira mu bikorwa.

Indirimbo nshya ya Amaible ku buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Jimmy Pro naho amashusho afatwa na Papa Emile.

Yavuze ko impamvu yahisemo kwita indirimbo ye ’Ubukritsu’ ari uko iyo tugiye mu nsengero cyangwa muri za Kiliziya bakatwigisha ijambo ry’Imana, baritwigisha mu magambo twebwe tukaba dusabwa gusohoka tukarishyira mu bikorwa ko aribwo bukristu nyabwo.

Ati “Iyi ndirimbo nayikoze nshaka kubanza kubwira abantu ko bakwiriye kujya bajya mu nsengero ariko ibyo bigishijwe ntibabisige aho, ahubwo bakabashyira mu bikorwa kuko ari bwo bukirisitu nyabwo.”

Yavuze ko afite indi mishinga mu gihe kiri imbere ijyanye no gukomeza gushyira hanze ibihangano byinshi kandi agakomeza ivugabutumwa rye ryo kubwiriza abantu kugandukira Imana.

Aimable Kabagwira wahisemo izina ry’ubuhanzi rya Aimable Kaba asanzwe ari umuhanzi ubimazemo igihe kuko yatangiye umuziki mu gihe yari mu mashuri yisumbuye aho yagiye aririmba mu makorali y’aho yigaga, arangije amashuri yisumbuye yakomereje muri Kaminuza ya SFB mu 2009 kugeza 2012 aho yize ibijyanye n’icungamutungo, ndetse agakomeza no kuririmba, kuririmbisha no gucurangira Chorale y’abanyeshuri yitwa Regina Pacis.

Arangije amashuri ye ya Kaminuza Aimable Kaba yakomeje umurimo we wo kuririmba, aho yagiye yoherezwa hose mu kazi, yakomeje kuririmba dore ko asanzwe ari umukozi wa Banki ya Kigali.

Uyu musore afatanya akazi ka banki n'umuziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .