Ibi Fireman yabiganirije umunyamakuru wa IGIHE ubwo yari akiva kwivuriza mu kigo ‘One stop center’ i Huye aho yamaze amezi atatu yitabwaho n’umuhanga mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.
Uyu muraperi winjiye muri iki kigo ku bushake bwe ari we wijyanyeyo ku wa 17 Mutarama 2025, yagisohotsemo ku wa 18 Werurwe 2025 ubwo yari yujuje amezi atatu ari kwitabwaho n’abahanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe.
Fireman utajya ahisha ko yagizweho ingaruka no gukoresha ibiyobyabwenge, uyu munsi akaba ahanganye n’ingaruka zabyo, yavuze ko ashimira Imana uko ahagaze uyu munsi.
Ati “Ubundi sinzi niba ari ibintu napfa kuvuga, bitewe n’ukuntu natengushye abakunzi banjye ndi kumva mbarimo ideni ryinshi. Ndashaka gukora umuziki ibindi byo sinshaka no kubivugaho, wenda wo uzamvugira. Gusa kimwe nakubwira, ni uko aho gusubira muri buriya buzima nahitamo gupfa burundu.”
Fireman ni umwe mu bahanzi badatinya guhamya ko yigeze kubatwa n’ibiyobyabwenge kugeza ubwo mu 2018 yajyanwaga mu kigo ngororamuco cya ‘Iwawa’, ibye we yita kuvuka bwa kabiri.
Nubwo bari bamugoroye, Fireman uhamya ko yari atarasubira ku murongo neza, yakomeje kwivuza kugeza ubwo muri Mutarama uyu mwaka afashe icyemezo cyo kongera gusubira kwa muganga ngo yitabweho abe yakira neza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!