00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kevin Kade agiye gutangira ibitaramo hanze y’u Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 September 2024 saa 12:43
Yasuwe :

Kevin Kade uri mu bahanzi bagezweho mu Rwanda agiye gutangirira i Dubai ibitaramo bye bizenguruka mu bihugu bitandukanye, ari umusaruro acyesha gukora cyane no kwihangana yagize mu myaka itanu amaze mu muziki.

Uyu muhanzi yamaze gutumirwa gutaramira Abanyarwanda batuye n’abakorera i Dubai ku wa 9 Ugushyingo 2024.

Yabwiye IGIHE ko ari imiryango y’ibitaramo ateganya hanze ikomeje gufunguka.

Ati “Ngiye gutaramira i Dubai ariko ni imiryango yanjye ifungutse. Ndateganya gukomeza ibitaramo binini mu bihugu binyuranye ntekereza ko mu bihe bizaza abakunzi banjye bazagenda babimenya kuko hari abo turi mu biganiro.”

Kevin Kade yavuze ko uburyo ahagaze mu muziki uyu munsi ari umusaruro wo kwihangana no gukora cyane yagize kuva mu 2019 ubwo yawinjiragamo bwa mbere.

Kevin Kade yatangiye umuziki mu 2019 afashwa na Bagenzi Bernard. Yahereye ku ndirimbo yise ’Sofia’. Yakunzwe mu ndirimbo nka Pyramid, Munda, Jugumula, Sikosa n’izindi.

Kevin Kade agiye gutaramira mu Mujyi wa Dubai
Kevin Kade ahamya ko iki gitaramo gifunguye imiryango y'ibindi ateganya gukorera hanze y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .