00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Danny Vumbi ari kumwe na Bruce Melodie, yatunguye umugore we (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 Gicurasi 2021 saa 07:49
Yasuwe :
0 0

Danny Vumbi aherekejwe n’inshuti ye Bruce Melodie wari kumwe n’umufasha we, batunguye Muhawenimana Jeannette umugore wa Danny Vumbi wizihizaga isabukuru ye y’amavuko.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’uyu mubyeyi byabereye muri Musanze Caves Hotel isanzwe inayoborwa na Danny Vumbi, ari naho umugore we yari ari kuko ariho akorera.

Gutungura uyu mubyeyi byasabye Danny Vumbi imbaraga zikomeye kuko yari yiteguye ko igihe icyo aricyo cyose ashobora kujya kumureba.

Mu gitondo cy’umunsi nyir’izina, Danny Vumbi wari i Kigali yabanje kugenera umufasha we ubutumwa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo butumwa bwagiraga buti " Bamwe bagufata nk’umuntu usanzwe baziranye, abandi bakagufata nk’umuturanyi wabo, hari abakuzi nk’uwo bafitanye isano hari n’abakubona nk’umukozi cyangwa umukoresha muri ubu buzima bwacu bwa buri munsi. Njye rero si uko, kuri njye uri umubyeyi, uri nyina w’abana banjye, nyina w’umuntu, inshuti yanjye, byose byanjye. Umunsi mwiza w’amavuko.”

Nyuma y’aya magambo, umugore wa Danny Vumbi yakomeje kuneka ngo yumve ko bataza kumutungura ariko abura amakuru.

Danny Vumbi mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Kugeza saa moya nari nkiri i Kigali yari azi ko ntajya kumureba i Musanze. Buri wese wampamagaraga numvaga ko ashaka amakuru nkamugendera kure mu biganiro."

Saa 21:50 habura iminota icumi ngo isaba buri wese asabwa kuba ari mu rugo igere, nibwo imodoka yarimo Danny Vumbi, Bruce Melodie n’umufasha we yageze muri Musanze Caves Hotel, batungura uyu mubyeyi ku munsi we w’amavuko.

Danny Vumbi aherutse gusohora indirimbo yise ‘Urukundo rwa mbere’, ikubiyemo ubutumwa yageneye umukunzi we wa mbere akaba umugore we n’umubyeyi w’abana bibarukanye.

Uyu muhanzi n’umufasha we bamaze imyaka ikabakaba 21 bakundana na 17 babana nk’umugore n’umugabo.

Danny Vumbi na Muhawenimana Jeannette bafitanye abana babiri b’abahungu; Henry Jay Z Ineza na David Ihirwe.

Uyu mugabo yahoze ari umwe mu bagize itsinda rya The Brothers, aza kurivamo mu 2011 atangira gukora umuziki ku giti cye ndetse ari mu bahanzi bafite ubuhanga bwihariye kandi bakora ibihangano birimo ubutumwa bufasha benshi.

Uretse kuba umuhanzi, ni n’umwanditsi ukomeye w’indirimbo kuko benshi mu bahanzi bakomeye mu Rwanda bamwitabaza kugira ngo bakore indirimbo zifite icyanga.

Danny Vumbi yatunguye umugore we amwifuriza isabukuru ye y'amavuko
Uhujimfura Claude, umujyanama wa Danny Vumbi niwe wateguye iki gikorwa
Bruce Melodie n'umufasha we bari mu baherekeje Danny Vumbi
Bamwe mu bakozi ba Musanze Caves Hotel bari bifatanyije n'umugore wa Danny Vumbi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .