00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aherekejwe n’ababyeyi be, Bwiza yinjijwe mu muziki anasohora indirimbo ye ya mbere

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Nzeri 2021 saa 05:17
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa KIKAC Music, ifasha abahanzi mu bikorwa bya muzika no kureberera inyungu zabo, bwamurikiye Abanyarwanda umuhanzikazi mushya ndetse bunashyira hanze indirimo ye ya mbere itunganyijwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Uyu muhanzikazi wamuritswe na KIKAC Music Label kuri uyu wa 17 Nzeli 2021, ni Bwiza Emerance uzajya akoresha izina rya ‘Bwiza’ mu muziki.

Ni we watsinze mu irushanwa rya ‘The Next Diva-Indi Mbuto’ ryari ribaye ku nshuro ya mbere.

Iri rushanwa ryo gushakisha impano z’abakobwa mu muziki ryabaye mu ntangiriro za Kamena 2021, riza kwitabirwa n’abarenga 200, aho Bwiza yaje kubahiga bose.

Mu muhango wo kumurikira Abanyarwanda uyu muhanzikazi wari witabiriwe n’abarimo ababyeyi be, Umuyobozi wa KIKAC Music, Dr Kintu Mohammed, yavuze ko uyu mukobwa bamubonyemo impano n’ikinyabupfura, ari nayo mpamvu bizeye ahazaza he.

Ati “Ni umuhanzikazi w’umuhanga, ni yo mpamvu yatsinze iri rushanwa ariko n’imyitwarire ye igaragaza ko ahazaza he ari heza.”

Dr Kintu yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye bategura iri rushanwa bashakaga kuziba icyuho kigaragara mu Banyarwandakazi bitabira ibikorwa by’ubuhanzi by’umwihariko umuziki.

Ati “Tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo dukemure ikibazo cy’abana b’abakobwa bake bagaragara mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda.”

Yavuze ko intero y’iri rushanwa ibisobanura neza ko ‘Impano y’umuhanzi aribwo bucuruzi bwe’, akaba ari nayo mpamvu bashaka ko uyu muhanzikazi n’abandi bafite impano nk’iye bashobora kubyaza umusaruro izo mpano.

Dr Kintu yashimiye umuryango n’ababyeyi ba Bwiza Emerance muri rusange kuko bamushyigikiye ndetse bakaba bakomeje kumushyigikira kugira ngo impano ye igaragare.

Bamwe mu bitabiriye umuhango wo kumurika uyu muhanzikazi bavuze ko ari iby’agaciro kuba kugeza uyu munsi umuhanzi cyangwa umuhanzikazi ufite impano ashobora gufashwa kugira ngo igere kure.

Muyoboke Alexis yakomeje ati “Ibi bintu tujya kubitangira byari bigoye. Ndashimira Kikac Music, uko bakunda umuziki, bazagera kuri byinshi dufatanyije twese.”

Yakomeje agira ati “Bwiza naramubonye, amaze iminsi aza muri studio [mu Ishusho Studio] aho mbereye umuyobozi, ni umuhanzikazi w’umuhanga kandi nabonye ko anafite ikinyabupfura, bizamufasha kugera kure.”

Bwiza yavuze ko asanzwe akunda umuziki cyane ndetse yagize amahirwe yo kugira ababyeyi bamushyigikira muri byose bakamugira inama umunsi ku munsi.

Ati “Ndashimira ababyeyi banjye kuko baranshyigikiye bakajya bangira inama, ndashimira abo dukorana muri KIKAC Music kubw’amahirwe bampaye yo gukora ibyo numva nkunze cyane.”

Karake Emmanuel, umubyeyi wa Bwiza yavuze ko umukobwa wabo yabyirutse akunda umuziki kandi bamubonyemo impano akiri umwana muto, batangira kumushyigikira no kumuba hafi umunsi ku munsi.

Ati “Bwiza, iyi mpano twari twarayibonye nk’ababyeyi, twabibonye akiga mu mashuri abanza, turabibona tugenda tubishyigikira buhoro buhoro, twe twabibonaga ko igihe kimwe hari icyo azageraho. Twamuteye inkunga rero.”

Yakomeje agira ati “Turashimira KIKAC Music imukurikirana ariko abamukurikirana cyane nitwe, turi inyuma ye nk’ababyeyi kandi turishimira ko agenda atera intambwe, turifuza ko yatera imbere akaba umuhanzi mpuzamahanga.”

Ibi byashimangiwe na nyina wagize ati “Icyiza twishimira ni uko umukobwa wacu ari mu maboko meza ya KIKAC Music, ikindi navuga agira ikinyabupfura nk’umwana uva mu muryango wubaha Imana.”

Ubuyobozi bwa KIKAC Music isanzwe ibarizwamo Mico The Best na Danny Vumbi, butangaza ko iri rushanwa rya ‘The Next Diva’ n’ubwo ryakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse rikaba rizakomeza kuba ngarukamwaka.

Indirimbo ya mbere ’Available’ ya Bwiza

Umuhanzikazi Bwiza wanamaze kumurika indirimbo ye ya mbere 'Available'
Murumuna wa Bwiza yari yaherekeje mukuru we muri uyu muhango
Musaza wa Bwiza yatangiranye urugendo rwa muzika na mushiki we
Papa wa Bwiza yavuze ko bishimiye kuba umwana wabo agiye gukora ibyo yakuze akunda
Nyina wa Bwiza na we yashimiye buri wese witeguye gushyigikira umwana we
Uhujimfura Claude wo muri KIKAC Music ni we wari umusangiza w'amagambo
Dr Kintu uyobora KIKAC Music yakiriye Bwiza
Abanyamakuru benshi bari bitabiriye umuhango wo kwakira umuhanzikazi Bwiza

Amafoto: Babou_Dax


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .