00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dusohokane muri weekend y’ibirori bya Noheli

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 December 2024 saa 05:21
Yasuwe :

Muri ibi bihe by’impera z’umwaka, abakunzi b’umuziki n’imyidagaduro muri rusange bategerezanyije amatsiko ibitaramo n’ibirori byinshi, byateguwe mu rwego rwo kubafasha kwizihiza ibirori bisoza umwaka no gutangira undi neza.

By’umwihariko muri iyi nkuru tugiye kwibanda ku birori n’ibitaramo bizinjiza bikanaherekeza Umunsi Mukuru wa Noheli uzaba ku wa 25 Ukuboza 2024.

Hagiye gusozwa irushanwa ‘Battle of the bands’

Muri ‘Kigali Marriott Hotel’ hategerejwe kubera ibirori byo gusoza irushanwa rizahuza amatsinda y’abacuranzi bakora umuziki wa Live.

Iri rushanwa ryari rimaze iminsi, byitezwe ko rizasozwa ku wa 21 Ukuboza 2024, rikazahuza Bands zirimo Art-star band, Umuduri band, Paco XL Band na The Best choice Band.

Byitezwe ko izaba iya mbere izahembwa kugirana amasezerano yo gukorana na Kigali Marriott Hotel mu gihe cy’umwaka, ashobora kuzaba afite agaciro k’arenga miliyoni 10 Frw. Iya kabiri izahembwa miliyoni 2 Frw mu gihe iya gatatu izahabwa ‘Icyemezo cy’Ishimwe’ ndetse n’igikombe kigaragaza ko yitabiriye.

Bruce Melodie agiye kumvisha abakunzi be album ye

Bruce Melodie yateguye igitaramo giteganyijwe ku wa 21 Ukuboza 2024 mu rwego rwo kumvisha abakunzi be album ye nshya yise ‘Colourful Generation’.

Iki gitaramo giteganyijwe kubera muri Kigali Universe byitezwe ko kizitabirwa n’abarenga 500 bazaba bambaye imyenda y’umukara, kuko hashyizwe ku isoko amatike ari make.

Isango na Muzika Awards

Ku Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024 nibwo hazatangwa ibihembo bya Isango na Muzika Awards bigiye gushyikirizwa abahanzi bitwaye neza kurusha abandi muri uyu mwaka.

Ni ku nshuro ya gatanu bigiye gutangwa, mu gihe ari ubwa mbere bigiye gutangirwa muri Kigali Convention Center.

Meddy azataramira muri Ottawa

Meddy umaze iminsi muri Canada, azaba aha Noheli abakunzi be batuye mu Mujyi wa Ottawa, aho azataramira ku wa 22 Ukuboza 2024.

Ibi biatramo Meddy yabitangiriye i Montreal ku wa kuwa 14 Ukuboza 2024, bukeye bwaho abikomereza mu mujyi wa Toronto, kuri ubu hakaba hatahiwe umujyi wa Ottawa.

Ku rundi ruhande, amakuru avuga ko ibitaramo by’uyu muhanzi bishobora kongerwa akazakomereza mu Mijyi nka Vancouver na Edmonton nubwo amatariki yabyo ataramenyekana.

Chorale de Kigali yateguje igitaramo ‘Christmas Carols’

Ubuyobozi bwa Chorale de Kigali buherutse gutangaza ko bufite byinshi buhishiye abakunzi bayo, mu gitaramo cyayo ngarukamwaka cya ‘Christmas Carols’ giherekeza iminsi mikuru.

Kuri iyi nshuro iki gitaramo kizaba ku wa 22 Ukuboza 2024, muri BK Arena mu Mujyi wa Kigali.

Kuva mu 2013, Chorale de Kigali itegura ikanakora ibitaramo bya Christmas Carols byo kwinjiza abakunzi bayo mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Umuhanda wo mu Gisimenti ugiye kongera kuberamo ibirori

Ubuyobozi bw’akabari kitwa ‘The Office’ aho benshi bamenye nko kwa ‘Jules’ bwamaze kwemeza ko bugiye gutanga Noheli ku bakunzi b’injyana ya Hip Hop mu gitaramo kizahuza Bushali na Riderman bazaba bafatanya n’aba DJs batandukanye mu gususurutsa abanyamujyi.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 24 Ukuboza 2024, byitezwe ko kizabera mu muhanda hagati, imbere y’aka kabyiniro bisobanuye ko bazaba bawufunze.

Israel Mbonyi agiye kongera gutanga Noheli ku bakunzi be

Ku nshuro ya gatatu, Israel Mbonyi agiye gutaramira muri BK Arena mu gitaramo akora kuri Noheli aho bibiri yahakoreye amatike yayacuruje agashira mbere y’umunsi w’igitaramo.

Iki gitaramo giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza 2024, aho kugeza uyu munsi abakunzi b’umuziki we bakomeje kugura amatike ku bwinshi.

Israel Mbonyi azaba akora iki gitaramo yizihiza isabukuru y’imyaka 10 amaze mu muziki.

James na Daniella bagiye gutanga Noheli muri Amerika

Itsinda ry’abaramyi James na Daniella bari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bategerejwe mu bitaramo ku wa 22 no ku wa 25 Ukuboza 2024.

Ibi bitaramo bizabera muri Arizona ku wa 22 Ukuboza 2024, mu gihe ku wa 25 Ukuboza 2024 bazaba bataramira mu Mujyi wa Dallas.

DJ Bissosso yateguriye abakunzi b’umuziki b’i Musanze igitaramo cya Noheli

DJ Bissosso yateguje abakunzi b’umuziki b’i Musanze igitaramo XMass Party byitezwe ko kizitabirwa n’abahanzi batari bake.

Iki gitaramo byitezwe ko kizabera muri stade Ubworoherane ku wa 25 Ukuboza 2024 kikazitabirwa n’abahanzi barimo Urban Boys (Nizzo na Humble Jizzo), Papa Cyangwe, Ariel Wayz, Kevin Kade, Nel Ngabo, Zeotrap, Passy Kizito ndetse n’Igisupusupu.

Umunya-Afurika y’Epfo Jay Music agiye gutanga ibyishimo i Kigali

Mu rwego rwo kurushaho guha ibirori abakunda umuziki uvangwa n’aba-DJs b’abahanga, hateguwe iserukiramuco ry’iminsi ibiri rigiye guhuza abafite amazina akomeye mu Rwanda n’Umunya-Afurika y’Epfo, Jay Music.

Jay Music ategerejwe gutaramira i Kigali mu Iserukiramuco ‘Xmass Festival’ rizamara iminsi ibiri.

Ibi birori bizanahuza aba-DJs bizabera muri ‘Pilipili’ ku wa 24 Ukuboza 2024, mu gihe ku wa 25 Ukuboza 2024, bazacurangira muri ‘Atelier du vin’.

Uretse Jay Music, abateguye iki gitaramo banatumiye abarimo DJ Marnaud, DJ Toxxyk, DJ Pyfo, DJ Tyga n’abandi banyuranye bazasusurutsa abakunzi b’umuziki, mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka.

Abana bateguriwe ibirori byo gusangira Noheli

Ku wa 25 Ukuboza 2024 umunsi Isi yose izaba yizihiza umunsi mukuru wa Noheli, abana batuye mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo nabo batekerejweho bategurirwa igitaramk bazizihirizamo ibi birori.

Iki gitaramo kizitabirwa n’umunyarwenya Muhinde, kizabera kuri Spiderman Game Center i Masaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .