00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ahantu 10 ho gusohokera muri ‘Weekend’ y’ibirori n’ibitaramo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Ukwakira 2022 saa 09:27
Yasuwe :

Mu mpera z’iki cyumweru turimo bizaba ari ibirori mu bitaramo byateguwe mu tubari, utubyiniro, hoteli n’ahandi hanyuranye mu ntara zose z’u Rwanda ndetse no mu Mujyi wa Kigali muri rusange.

Nk’uko bisanzwe kenshi, mu mpera z’icyumweru inshuro nyinshi usanga abantu bakunze kubura aho basohokera ngo baryoherwe cyangwa ugasanga hari abakeneye kumenya aho biba byabereye mu rwego rwo kurushaho kugira amahitamo.

Muri iyi nkuru twatoranyijwe ahantu 15 hazaba hashyushye kurusha ahandi muri Kigali no hanze yaho twarangira abasomyi bacu kuhasohokera mu mpera z’icyumweru.

Aline Gahongayire azizihiza imyaka 20 amaze mu muziki

Ku wa 30 Ukwakira 2022 uzaba ari umunsi udasanzwe ku muhanzikazi Aline Gahongayire uzaba akora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.

Ni igitaramo byitezwe kizabera muri Kigali Serena Hotel akazafatanya n’abahanzi barimo Nel Ngabo na Niyo Bosco.

Bosco Nshuti afite igitaramo cy’injyanamuntu

Ku Cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022, Nshuti Bosco na we azaba ataramira abakunzi be mu birori bizabera muri Camp Kigali.

Uyu muhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana azafatanya n’abandi bafite amazina akomeye muri uyu muziki mu Rwanda.

Iki gitaramo yise ‘Unconditional Love’, Bosco Nshuti azaba afatanya n’abandi bahanzi barimo; James na Daniella,Alarm Ministries,Patient Bizimana, Alex Dusabe n’abandi benshi.

Hazatangwa ibihembo bya Kiss Summer Awards

Ku wa 30 Kanama 2022 byitezwe ko muri Norrsken hazabera ibirori byo gutanga ibihembo bya Kiss Summer Awards, bizaba bishyikirizwa abahanzi bitwaye neza kurusha abandi mu muziki w’u Rwanda.

Kugeza ubu amakuru ahari ahamya ko kwinjira muri ibi birori byateguwe na Kiss FM nta matike bizaba bisaba ahubwo abari gushyikirizwa ubutumire ari bo bazaba bemewe.

Hateguwe igitaramo cyo gusoza ukwezi ko gukunda Igihugu

Nkuko tariki 1 Ukwakira habaye igitaramo cyatumiwemo Intore Massamba mu rwego rwo kwizihiza umunsi wa mbere wavugiyeho isasu ryo kubohora Igihugu, mu gusoza uku kwezi k’Ukwakira gufatwa nk’uko gukunda Igihugu hateguwe igitaramo cyatumiwemo abahanzi bazasusurutsa abantu mu ndirimbo zaranze urugamba.

Ni igitaramo kizabera ahitwa ‘Tania’s Lounge & Cuisine’ ku wa 30 Ukwakira 2022, kikazataramamo abahanzi nka; Maji Maji, Alouette na Francis Nziza. Kwinjira muri iki gitaramo bikazaba ari ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda.

Asinah Erra agiye kongera guhura n’abafana

Nyuma y’imyaka hafi itatu atagaragara mu bikorwa bya muzika, Asinah Erra agiye kongera kugaragara ataramana n’abakunzi b’umuziki mu birori yahawe kwakira.

Ni ibirori biteganyijwe ku wa 28 Ukwakira 2022, bikazabera ahitwa Route 66 Kicukiro.

Abazasohokera muri aka kabari hagati ya saa moya kugeza saa mbiri z’ijoro bazajya bagura inzoga ebyiri bahabwe burushete imwe y’ubuntu.

Ish Kevin azataramira i Musanze

Umuraperi Ish Kevin uzaba abarizwa mu Karere ka Musanze mu mpera z’iki cyumweru, ku wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022 azaba ataramira abakunzi be ahitwa Afro Bistro hahoze hitwa Africana.

Abazitabira iki gitaramo bazishyura ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda mu gihe ibihumbi bibiri byo bazaba bemerewe kubinywera.

Mugisha, Rusine na Social Mula bazasusurutsa abatuye i Muhanga

Ku wa 30 Ukwakira 2022 abanyarwenya Mugisha na Rusine bazataramira abatuye i Muhanga mu gitaramo cyo gusetsa bazahuriramo na Social Mula.

Iki gitaramo kizatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba, kwinjira mu myanya isanzwe bizaba ari amafaranga 3000Frw mu gihe mu myanya y’icyubahiro bizaba ari 5000Frw.

Joxy Parker azasusurutsa abazitabira Sunday Churche

Umubyinnyi wo mu myaka yo ha mbere umaze kubaka izina ku mbuga nkoranyambaga akaba umukobwa w’ikimero ni we watoranyijwe nk’uzakira ibirori bya Sunday churche.

Sunday Churche ni ibirori bisanzwe bibera ahitwa Bougaloo i Gikondo kuri Rwandex bigahuza imbaga y’abanyamujyi baba bahasohokeye.

Kwinjira muri ibi birori bizacurangamo aba DJs barimo; DJ Tyga, DJ Maxx na DJ Infinity bizaba ari ubuntu.

DJ Life of the Party azacurangira i Kigali

Etania cyangwa DJ Life of the party nkuko asanzwe yiyita, ni umwe mu bafite izina rikomeye mu muziki wa Uganda uzaba ataramira abanya Kigali mu mpera z’icyumweru gishize.

Uyu mukobwa azacuranga mu birori bigomba kubera ahitwa ‘Century Park Nyarutarama’ ku wa 28 Ukwakira 2022 aho kugeza ubu nta kiguzi kirashyirwaho cyo kwinjira.

Hagiye kumurikwa itsinda ry’abakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda ryafunguye sosiyete itegura ibitaramo

Sosiyete ya Groupon igizwe n’abakobwa batatu bahataniraga Ikamba rya Miss Rwanda 2022 ikora ibijyanye no gutegura ibitaramo igiye kumurikirwa mu birori bizacurangamo DJ Brianne, itsinda rya DJ Higa na DJ Rusam, bikaririmbamo Nel Ngabo na Chris Eazy.

Ni ibirori bizabera ahitwa Envision, ku wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022 aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 20Frw.

Iri tsinda rigizwe na; Kayumba Darina wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2022, Mutabazi Sabine na Umuhoza Pascaline nabo bitabiriye iri rushanwa ariko ntibabashe kugira ikamba begukana.

Iri tsinda rigizwe na; Kayumba Darina wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2022, Mutabazi Sabine na Umuhoza Pascaline nabo bitabiriye iri rushanwa ariko ntibabashe kugira ikamba begukana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .