00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agahinda ku mutima- Ally Soudy ashengurwa n’isenyuka rya Salax Awards

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Ukwakira 2022 saa 05:18
Yasuwe :

Umunyamakuru Ally Soudy uri mu batangije ibihembo bya Salax byagenerwaga abanyamuziki babaga bahize abandi mu muziki buri mwaka yahishuye agahinda aterwa no kuba uyu munsi byarasenyutse.

Ibi Ally Soudy yabigarutseho mu kiganiro yahaye IGIHE nyuma y’uko yari amaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe ari ‘Brand Ambassador’ w’ikigo cy’ubucuruzi cyitwa ‘New Species’.

Ally Soudy yabanje gusobanura ukoibi bihembo byavutse. Ati “Nigaga i Butare muri Kaminuza nakoreshaga Laptop ya Mike Karangwa, nkajya ndeba ibihembo byo hirya no hino mpita numva nshaka gukora ibihembo bya Salax Awards, ubundi urebye ni uko byavutse.”

Mu bibabaza Ally Soudy ni uko icyari igitekerezo cye ubu cyongeye kuba igitekerezo nyamara byari ibihembo bigeze ku rwego rwiza.

Ati “Birambabaza ku buryo no mu ndoto mfite Imana izamfashe ngire ubushobozi nongere nkigarure. Ariko uko Imana izamfasha na bagenzi banjye nabo bakabyumva ariko Salax Awards izagaruka.”

Ally Soudy yavuze ko ibi bihembo byari bigeze ku rwego rwiza ndetse byanagorana ko hari ibindi byaza ngo bibisimbure.

Ku rundi ruhande Ally Soudy ahamya ko ikibazo ibi bihembo byagize ari ubushobozi n’imikorere, ndetse avuga ko yababazwaga kenshi n’ukuntu byavugwagamo amanyanga nyamara ari ibyakorwaga n’abantu ku giti cyabo aho kuba ba nyirabyo.

Ally Soudy uri mu banyamakuru bamenyekanye cyane mu gice cy’imyidagaduro mu Rwanda aho yakoze kuri Radio Salus na Isango Star yaje kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asigaye akorera ibiganiro atambutsa yifashishije Instagram.

Ibihembo bya Salax byatekerejwe n’uyu mugabo byatangiye gutangwa mu 2009 biza gutangira kugira ibibazo mu 2015 bimara imyaka itatu bidatangwa kugeza mu 2018 ubwo byatangwaga bwa nyuma mbere yuko bihagarara burundu.

Ally Soudy ubu yamaze kugirwa 'Brand Ambassador' wa 'New species'
Ubwo ibi bihembo biheruka, Bruce Melodie ni we wegukanye byinshi
Ally Soudy ahamya ko agifite mu bitekerezo Salax Awards yatangije ndetse ko yumva hari igihe azongera kugarura ibi bihembo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .