Agahinda ka Miss Akiwacu Colombe waketse ko yibwe muri Miss Supranational mu 2016

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Mutarama 2020 saa 10:08
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka itatu irenga yitabiriye Miss Supranational mu 2016, Miss Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2014, yagaragaje ko ashobora kuba yaribwe umwanya we mu gihe yari yakoze ibishoboka byose ngo aheshe ishema igihugu.

Miss Akiwacu Colombe ni umwe mu bakobwa bitabiriye amarushanwa y’ubwiza hanze y’u Rwanda.

Colombe yitabiriye Miss Supranational mu 2016, atangira kuvugwa guhera ku munsi ajyayo kugeza ku munsi wa nyuma ubwo mu binyamakuru bitandukanye bavugaga ko ‘yatahiye aho’.

Ikintu cyatumye inkuru za Colombe zishyuha, ni uko ari umwe mu bakobwa bake mu gihe cye bagiye mu marushanwa nk’aya agatinyuka kwambara Bikini ikunze kutavugwaho rumwe na benshi cyane ko hari abavuga ko kuyambara ari ukwica umuco nyarwanda abandi bakavuga atari byo.

Ubwo yayambaraga ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru batyajije ikaramu bati muze murebe nyampinga muzima w’u Rwanda wambaye ikamba mu 2014 aho yifashe akajya imbere y’imbaga yambaye ubusa!

Inkuru yabaye kimomo, bamwe bamuha inkwenene abandi baramushyigikira. Ntabwo byamworoheye, gusa yahanganye n’ibi byose byari bimwasamiye ahashinjagirana ishema n’isheja mpaka irushanwa rirangiye ndetse aza no kugira amahirwe aza muri 25 ba mbere ku nshuro ya kabiri u Rwanda rwari rugize umwanya nk’uyu.

Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mutarama 2020, uyu mukobwa mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, yagaragaje ko nabo muri Miss Supranational ubwabo bamwita Miss Supranational Africa 2016 mu gihe ubwo yari ari muri iri rushanwa yaje muri 25 ba mbere gusa, uyu mwanya ugahabwa umunya- Mauritius.

Yifashishije ubutumwa bwagiye bushyirwa ku mbuga nkoranyambaga za Miss Supranational kuri Twitter na Facebook aho bagaragazaga ko Akiwacu Colombe ariwe Miss Supranational Africa bakabikora inshuro zirenze imwe, ibintu kuri we byerekana ko yarenganye.

Yanditse ati “Ngaragara nka Miss Supranational Africa 2016 ku miyoboro y’iri rushanwa ku mbuga nkoranyambaga ariko ikamba ryahawe undi muntu! Bisobanuye ko u Rwanda rutigeze ruhabwa ikamba twari dukwiriye? Ntabwo ari uguhangana, nizere ko ubutaha tuzabona icyo dukwiriye.”

Aganira na IGIHE yabajijwe niba yanditse ibi kubera atishimiye umwanye yabonye asubiza ko nabategura iri rushanwa ubwabo bigaragara ko batanyuzwe.

Ati “Nabo ntibanyuzwe, bari gushyiraho uwatsinze nyine. Njye kuri Twitter navuze ibyo ntekereza, byanshimisha ko dutsinda umunsi umwe.”

Abajijwe impamvu yanditse avuga ko ashobora kuba yararenganye uyu munsi kandi irushanwa ryarabaye mu 2016 kandi icyo gihe akaba yaragaragaje ko yishimiye ibyavuye muri iri rushanwa n’umwanya yabonye, ndetse n’impamvu ibi bintu byanditswe mu 2018 we akaba ahisemo kubigarura mu 2020 avuga ko ubu yifuza ko abategura iri rushanwa bareka kwigiriza nkana ku banyarwanda.

Ati “Biriya banditse mu 2018 nabibonye kera ariko ntekereza ko aricyo gihe ko barekera kutwigirizaho nkana. Nifuza ko abandi banyarwanda bazajyayo nyuma yacu bazatsinda.”

Ku kuba abakoresha izi mbuga nkoranyambaga za Miss Supranational bashobora kuba baribeshye, yabanje akubita igitwenge avuga ko bitabaho.

Ati “Nonese wumva mu ba banyafurika bose bitabiriye irushanwa rya 2016 ari njye bari kwibeshyaho? Kubera iki njye ? Hanyuma se mukwibeshya wibeshya inshuro nyinshi kuri Twitter, Facebook no kuri instagram?”

Yavuze ko atazi impamvu ashobora kuba yaratsikamiwe.

Iki kibazo agihuriyeho na Shanitah wahagarariye u Rwanda umwaka ushize nawe waje avuga ko yatunguwe n’umwanya yagize, icyo gihe we yanditse kuri Instagram.

Yagiraga ati "Nabonye ubutumwa bwinshi bumbaza niba meze neza nyuma y’umwanya nabonye mu irushanwa rya Miss Supranational mu 2019. Ukuri ni uko atariwo nari niteze, sinawishimiye.”

Umunyana Shanitah we nta n’ubwo yaje muri 25 kandi yari amaze kuri uru rubuga ku rutonde rw’abari kwitwara neza.

Colombe yavuze ko wenda atazi impamvu uyu mukobwa yagize umwanya mubi ariko avuga ko abategura irushanwa baha agaciro abakobwa bo mu bindi bihugu cyane.

Ati “Ntabwo nzi impamvu yatumye Shanitah ashyirwa mu myanya y’inyuma. Nibaza ko akenshi abategura ririya rushanwa baha agaciro ibihugu bizwi cyane muri aya marushanwa no muri rusange gusa natwe dukwiye kwimenyekanisha tugashyiramo n’imbaraga. Bizagera aho bize niyo mpamvu nifuje kubishyira ku mugaragaro nta mpamvu y’uko hagira undi ibyatubayeho bibaho. Ntabwo nakwemeza ko banyibye gusa urebye ntabwo bisobanutse.”

Mu butumwa bwinshi ku mbuga nkoranyambaga za Miss Supranational bavuga ko Akiwacu Colombe yabaye Miss Supranational kandi atari ko babitangaje ku munsi wo gutanga amakamba

Ikamba rya Miss Supranational 2016, ryahawe Srinidhi Shetty yagaragiwe n’abakobwa bane, igisonga cya mbere cyabaye ukomoka muri Venezuela; igisonga cya kabiri kiba ukomoka muri Suriname [ni we mukobwa wa mbere wo muri iki gihugu wari utsindiye umwanya ukomeye mu marushanwa mpuzamahanga].

Umukobwa wo muri Sri Lanka yabaye igisonga cya gatatu naho umukobwa wari uhagarariye Hongiriya aba igisonga cya kane.

Abandi bakobwa bahembwe barimo uwo mu Buhinde watorewe kuba Miss Supranational Asia & Oceania, uwa Venezuela aba Miss Supranational America, uwa Hungarie aba Miss Supranational Europe naho uwa Mauritius agirwa Miss Supranational Africa iri kamba ari naryo bakunze kwitirira Akiwacu Colombe.

Muri Miss Supranational u Rwanda rumaze kwitabira kenshi; muri 2012 hagiyeyo Uwamahoro Yvonne, Miss Mutesi Aurore[2013], Umwali Neema Larissa [2014], Gisa Sonia [muri 2015 yabaye Miss Supranational Africa], Akiwacu Colombe[2016], Ingabire Habibah[2017], Uwase Clementine [2018] na Umunyana Shanitah uherukayo mu 2019.

Akiwacu yavuze ko ashobora kuba yaribwe muri Miss Supranational mu 2016
Akiwacu Colombe avuga ko atari wenyine wo muri Afurika wari witabiriye Miss Supranational ku buryo bamwibeshyaho inshuro zirenze imwe
Akiwacu Colombe yabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2014
Umunyana Shanitah nawe witabiriye Miss Supranational mu 2019 yavuze ko yibwe
Gisa Sonia wahagarariye u Rwanda mu 2015 muri Miss Supranational niwe munyarwanda wenyine wabashije kugira umwanya mwiza kuko uretse kuba yaraje muri 25 yabaye Miss Supranational Africa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza