Uyu muzingo muto w’indirimbo 7 yise ‘Sad Boys’ (abahungu bababaye) ucyumva indirimbo ya mbere usanganirwa n’ijwi ry’umwana muto wo ku muhanda uvuga ko abantu bakwiriye gufata abana bose kimwe gusa akaba yifitiye icyizere cy’uko ibihe bizagenda neza kuko Imana izi ibiba byose ihora ireberera intambwe ze.
Atangira agira ati “Ni muvuge niba namwe mutari ababyeyi dukomeze ubuzima n’ubundi, icyizere mfite ni uko Imana ireba aho turi.”
Iyi ni indirimbo uyu muhanzi yise ‘Sad Boys’ yahuriyemo n’abahanzi babiri barimo , Kivumbi King na Kenny K Shot.
Bruce yumvikana muri iyi ndirimbo agira ati “Ndeba neza uramenya icyo mbitse mu mutwe, mbizi cyane kurusha wowe uko ubizi, Isi yanyigishije gushikama gupfa kigabo , nanjye navutse nkabo gusa amahirwe si amamwe.”
Akomeza aririmba agira ati “Ubuzima bwangize umuhigi w’iminsi, nirirwa niruka sinjye urota bwije, gusa ahondyamye naho usanga huzuye ibizenga by’amarira amanuka ubudashira , nkibaza nti Ese nzapfa cyangwa nzaka ko mbona imyaka yikuba ntagera kucyo nshaka , ese nzataha mu minsi izaza ko mbona uburibwe bungize umusaza.”
Indirimbo yise ‘Ku mihanda’ yakoranye na Juno Kizigenza igaruka ku ku buzima bw’abantu bashakisha imibereho ariko bakabangamirwa n’abantu batandukanye bahora bamuhagara bamubwira ko yabuze , yabibagiwe, asigaye abirengagiza kande nawe atariwe ahubwo ahora ahugiye mu gushaka imibereho.
Yumvikana agira ati “Mu gitondo amasaha abari mato, telefone irasona bidasanzwe , inshuti ziri kumpamagara ngo tujye kubyina, umukunzi wanjye nawe ngo aranshaka ikavaho umubyeyi (Mama) nawe arahamagara ngo ntahe kare, gushakisha imibereho y’umunsi nabyo byegereje.”
Aba bahanzi bakomeza bagira bati “Dore rasta ku mihanda ari kwiruka ashaka ubuzima, imikino yayisize inyuma, vuba vuba nta mwanya wo gukina ubimenya unyuze muri ubwo buzima , izuba risimbura ukwezi tubona, nta mwanya wo kugoheka tugikennye.”
Iyi EP igaruka ku buzima bw’abasore bifuza kugera ku nzozi zabo ndetse n’abandi bifuza kugera ku nzozi zabo , ababwira ko hari inzitane yzibageza ku nzozi zabo , ababwira ko bagomba guhatana bakagera ku nsinzi.
Ibi nabyo byumvikana mu ndirimbo ‘Way To Win’ , ‘Self Made’ zigaruka ku nzira igoranye abasore banyuramo bahatanira kugera ku iterambere.
Muri ‘Way to win’ uyu muraperi yumvikana agira ati “Sinumva abanca intege iyo ndikubona insinzi , niyo byaca mu nzira ntazi nziko nzabigeraho navukiye kubikora.”
Indirimbo ‘What’ yakoranye na Riderman igaruka ku bihe abaraperi banyuramo mu ruganda rw’imyidagaduro, aba bahanzi baririmba bibaza impamvu abaraperi bahora bashyirwa mu bikorwa bibi bitari ukuri nyamara baba bakoze indirimbo nziza zikora ku mitima ya benshi.
Iyitwa ‘Mbwira’ igaruka ku rukundo aho Bruce avuga ko nubwo waba ubabaye ariko ushobora gukunda , muri iyi ndirimbo atanga urugero avuga ko nubwo Adolphe Hitler yari umugome ariko yari afite uwo akunda.
Iyi EP isozwa n’indirimbo Hallelujah igaruka ku ishimwe Bruce the 1st afite ku Mana ikomeje kumuba hafi akagira ibyo ageraho ndetse akaba ayisaba ko yahora imuba hafi murugendo rw’ubuzima agifite.
‘Way To Win’ - Bruce The 1st
‘Mbwira’ - Bruce The 1st
‘Sad Boys’ - Bruce The 1st na Kivumbi King & Kenny K Shot
‘Kumihanda’ - Bruce The 1st na Juno Kizigenza
‘Self Made’ - Bruce The 1st
‘What?’ - Bruce The 1st na Riderman
‘Hallelujah’ - Bruce The 1st


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!