Uyu mukobwa yabaye uwa mbere wambitswe ikamba rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo ufite ubumuga bwo kutumva.
Uyu mukobwa mu ijambo rye ubwo yavugaga yagize ati “Ntewe ishema no kuba ndi Umunyafurika y’Epfo utumva, kandi numva cyane uko wiyumva iyo uhejwe. Ubu namenye ko naje kuri uyu mubumbe kugira ngo nkureho imipaka kandi nabikoze iri joro.”
Uyu mukobwa yagaragiwe na Nompumelelo Maduna wabaye igisonga cya mbere na Onalenna Constantin wabaye icya kabiri.
Yatowe mu gihe Chidimma Adetshina wari mu bakobwa bahataniye Ikamba rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo, yikuye mu irushanwa ku mpamvu ze bwite, nyuma y’igihe kinini hari impaka muri icyo gihugu zimushinja kuba umunyamahanga.
Chidimma Vanessa Onwe Adetshina, yari yijunditswe ubwo yinjiraga muri iri rushanwa ashinjwa kurijyamo ari umunyamahanga. Gusa ubuyobozi bwaryo bwari buherutse kuvuga ko yujuje ibisabwa.
Bivugwa ko Nyina afite ibisekuru byo muri Mozambique mu gihe se akomoka muri Nigeria. Mu bucukumbuzi buheruka gukorwa bwagaragaje ko ‘nyina yibye ibyangombwa’ ari nabyo byatumye ategekwa kwikura mu irushanwa.
Nyuma y’ibi byose abantu batandukanye bakomeye ntabwo babyishimiye. Mu bavuganiye uyu mukobwa harimo umuhanzikazi Tyla wanditse kuri X agaragaza ko gucunaguzwa kwabaye kuri uyu mukobwa kutari gukwiriye.
Mia le Roux ufite uruhu rwera, ubwo yatorwaga abarimo Burna Boy uri mu bahanzi bakomeye muri Nigeria bagaragaje ko batangajwe nabyo nyuma y’aho muri iri rushanwa birukanyemo umukobwa bashinjaga kuba Umunya-Nigeria.
Burna Boy yashyize kuri X ifoto y’uyu mukobwa watowe arangije ati “Nyuma y’ibyabaye byose.” Arangije ashyiraho utumenyetso two guseka.
😂😂So After ALL that.. ……. 😂😂😂 pic.twitter.com/reNfDe9N12
— Burna Boy (@burnaboy) August 11, 2024
Ubu butumwa yabushyize hanze agaragaza ko habayeho byinshi muri iri rushanwa birimo gukuramo Chidinma Vanessa Onwe Adetshina.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!