Anabela Rungo,nyina wa Chidimma Adetshina wahataniye ikamba rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo, yarekuwe by’agateganyo ku wa 27 Gashyantare 2025 ku ngwate y’ibihumbi 10 by’Ama-Rand (arenga ibihumbi 774,8 Frw), ariko agomba kuba ifungwa yo mu rugo.
Rungo, ukomoka muri Mozambique, yitabye urukiko rwisumbuye rwa Cape Town akurikiranyweho kwica amategeko y’abinjira n’abasohoka hamwe n’iry’irangamimerere.
Impapuro ze z’ubwenegihugu bwe bwa Afurika y’Epfo zateshejwe agaciro muri Nzeri 2024 nyuma y’uko bigaragaye ko yazibonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Iperereza ryakozwe ryasanze Rungo yari yibye imyirondoro y’undi muntu ubwo yasabaga indangamuntu y’Afurika y’Epfo mu 1995.
Ubwo yitabaga urukiko rwisumbuye rwa Cape Town ku wa 15 Gashyantare 2025, yatangaje ko yizeye ko ari umwere.
Mu gihe agumye gufungirwa mu rugo, yemerewe gusohoka gusa ajya mu rukiko cyangwa kugisha inama umunyamategeko we. Azajya kandi asurwa n’abashinzwe abinjira n’abasohoka hamwe na polisi.
Urubanza rwe rwimuriwe ku wa 08 Gicurasi 2025 kugira ngo iperereza rikomeze.
Chidimma Adetshina mu 2024 yikuye mu irushanwa rya Miss South Africa, kubera igitutu, nyuma y’igihe kinini hari impaka muri icyo gihugu zimushinja kuba umunyamahanga, nyamara yaravukiye muri Afurika y’Epfo.
Izo mpaka zaje kurangizwa n’iperereza bivugwa ko ryakozwe rigasanga nyina w’uyu mukobwa wavutse mu 2001, harebwa niba yaribye ibyangombwa bimwerera ubwenegihugu bwa Afurika y’Epfo nyamara akomoka muri Mozambique, mu gihe se w’uyu mukobwa akomoka muri Nigeria.
Ibi byatanatumye ku wa 08 Kanama 2024 Chidimma afata umwanzuro wo gusezera mu irushanwa ribura iminsi ibiri ngo ribe, ahita atumirwa mu irushanwa rya Miss Universe Nigeria ndetse aza kwemera guhatana.
Yatwaye irushanwa rya Miss Universe Nigeria, ahagararira iki gihugu muri iri rushanwa ku rwego rw’Isi aho yaje kuba igisonga cya mbere cya Miss Universe mu Ugushyingo 2024. Icyo gihe ikamba ryatwawe na Victoria Kjær Theilvig wa Danemark.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!