Mu ndirimbo ye nshya ‘Loketo’, Grenade yagerageje kwigana inyikirizo y’indirimbo ‘Rompe’ ya Afrique.
Iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 11 Kamena 2022, amakuru ava imbere mu bareberera inyungu za Afrique babwiye IGIHE ko batunguwe no kumva Grenade yiganye inyikirizo y’indirimbo ‘Rompe’.
Icyakora bavuga ko icyo bari bazi ari uko Grenade akunda umuziki wa Afrique, ndetse mu minsi ishize ubwo uyu muhanzi yari muri Uganda baganiriye uko bakorana indirimbo gusa avayo idakozwe.
Uwo twaganiriye mu bashinzwe kureberera inyungu za Afrique yagize ati “Turi muri Uganda Grenade yifuje gukorana indirimbo na Afrique ariko ntitwahuza umwanya, twatunguwe rero no kumva yasohoye indirimbo yiganamo inyikirizo ya Rompe.”
Indirimbo Rompe ya Afrique yasohotse muri Gashyantare 2022 ikundwa ku rwego rwo hejuru ndetse kugeza ubu imaze kurebwa n’abarenga miliyoni kuri Youtube ye.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!