00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afrique yataramiye i Dubai (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 September 2022 saa 08:57
Yasuwe :

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa 23 Nzeri 2022, umuhanzi Afrique yataramiye mu Mujyi wa Dubai, aho yari yatumiwe ngo asusurutse Abanyarwanda n’inshuti zabo.

Ni igitaramo cyabereye muri kamwe mu tubyiniro tubarizwa mu Mujyi wa Deira, ubarizwamo umubare munini w’abaturuka muri Afurika batuye i Dubai.

Umwe mu bitabiriye iki gitaramo waganiriye na IGIHE, yahamije ko cyagenze neza, cyane ko cyitabiriwe n’umubare munini w’abatuye muri uyu mujyi.

Ati "Urebye cyari igitaramo cyiza, benshi ni ubwa mbere bari babonye uyu musore kandi yabahaye ibyishimo. Bari bitabiriye ari benshi kandi rwose byagenze neza."

Ni igitaramo uyu muhanzi yakoze nyuma y’iminsi yari amaze i Dubai. Amakuru avuga ko yagiye no gufatirayo amashusho y’indirimbo ze nshya, zizajya hanze mu minsi iri imbere.

Yagiye i Dubai nyuma yo kurangiza ibitaramo yakoreye muri Uganda n’i Burundi.

Mbere y'igitaramo, Afrique yabanje gufata ifoto na Green P usigaye atuye i Dubai
Afrique yashimishije abakunzi be bari bitabiriye iki gitaramo yakoreye i Dubai
Kuva ku Agatunda, Rompe, Akanyenga n'izindi, Afrique yataramiye abatuye i Dubai
Igitaramo cya Afrique i Dubai cyitabiriwe n'abatari bake mu banyarwanda bahatuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .