Uyu muhanzi ukiri na muto mu myaka ni umwe mu beza bari kuzamuka mu muziki w’u Rwanda ndetse banatanga icyizere cyo kuzagira uruhare mu iterambere ryawo.
Uko mu Rwanda afatwa nk’ugaragaza ejo heza mu muziki we, ni nako mu karere baba batamukuraho ijisho.
Ku nshuro ye ya mbere akorera urugendo hanze y’u Rwanda, umuhanzi Afrique yamaze gukorana indirimbo n’abakomeye muri Uganda barimo Grenade n’itsinda ryo muri iki gihugu rizwi nka Kataleya & Kandle.
Ni indirimbo ziri mu bikorwa uyu muhanzi amaze iminsi akorera mu gihugu cya Uganda aho yanagize umwanya uhagije wo gutembera mu tubyiniro dutandukanye, ndetse no mu bitangazamakuru bikomeye amenyekanisha ibihangano bye.
Nubwo atagaruka ku mazina y’indirimbo bakoranye, Afrique avuga ko mu minsi mike iri imbere abakunzi be bazazibona.
Yagize ati “Hano i Kampala nahagiriye amahirwe, hari gahunda naje narahapanze ariko hari n’iziri gutungurana zigacamo. Zimwe muzo namaze gushyira ku ruhande ni indirimbo nahakoreye.”
Afrique uherutse gusohora indirimbo ye nshya ‘Akanyenga’, yabwiye IGIHE ko ari umwe mu bahanzi bagiriye umugisha mu muziki w’u Rwanda.
Ati “Njye urugendo rwanjye mu muziki rwaranzwe n’umugisha gusa, urebye uko natangiye n’aho ngeze navuga ko ari Imana yabyigiriyemo.”
Uyu musore wize ubwubatsi mu mashuri yisumbuye, yinjiye mu muziki mu 2020 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari cyakamejeje.
Yavuze ko umugisha mu muziki we yawubonye acyinjira kuko indirimbo ye ya mbere yahise ikundwa cyane.
Ati “Nagize Imana nsohora indirimbo ‘Agatunda’ ihita ikundwa nyamara nta ngufu yantwaye. Yaba muri studio ntabwo yamvunnye, yewe no kuyimenyekanisha ntabwo ari ibintu byangoye.”
Afrique afite indirimbo zirimo ‘Agatunda’, ‘Rompe’ n’izindi nyinshi ziri mu zigezweho muri iyi minsi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!