Adele yibasiwe ashinjwa kugaragaza Afurika nk’ahantu abanyamahanga bajya bashaka abo basambana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Ukwakira 2020 saa 11:24
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi w’Umwongereza Adele Laurie Blue Adkins wamamaye mu muziki nka Adele, yokejwe igitutu kubera ikiganiro yakoze muri “Saturday Night Live [SNL]” amagambo ye ntiyakirwe n’abiganjemo Abanyafurika.

Iki kiganiro cy’urwenya yahuriyemo n’abandi barimo abanyarwenya ba “SNL” Kate McKinnon na Heidi Gardner. Bavugaga ku mugore w’umuzungukazi watandukanye n’umugabo we uza muri Afurika gushukisha abasore baho ifaranga.

Hari aho bagera bakagaragaza ko hari abagore b’abazungukazi baza mu bihugu bya Afurika birimo Gambia, bagakundana n’abagabo bo muri Afurika bagamije gusambana, abo bagabo babakurikiyeho ifaranga.

Bagaragaza umugore w’umuzungukazi ari ku mucanga, agaragiwe n’abagabo b’abirabura.

Gusa, abakoresha imbuga nkoranyambaga ntabwo bishimiye iki kiganiro n’ubwo cyari icy’urwenya , bavuze ko cyibasiye umugabane wa Afurika nyamara uri mu bibazo uruhuri mu bihugu bitandukanye birimo Nigeria, aho abaturage bari guhangana n’ihohoterwa rikorwa na Polisi.

Umwe mu bakoresha Twitter yanditse ati “Adele, umugore wakundanye n’abagabo b’abirabura, wanakaraze umusatsi bya Kinyafurika (ibyitwa Bantu knots), niwe wafashe umwanzuro wo kujya muri uru rwenya rugaragaza umuzungukazi ujya muri Afurika gushukisha abagabo baho ifaranga ashaka ko baryamana?”

Abandi benshi nabo bagaragaje ko batishimiye iki kiganiro cyatambukijwe kuri iki Cyumweru.

Adele yanenzwe bikomeye bitewe n'uko yagaragaje Afurika nk'abantu abanyamahanga basura bashaka abo baryamana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .