00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Adele agiye guhagarika umuziki

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 September 2024 saa 07:06
Yasuwe :

Umuhanzikazi w’Umwongereza, Adele Laurie Blue Adkins wamamaye nka Adele yatangaje ko agiye kuba ashyize ku ruhande ibijyanye n’umuziki.

Uyu muhanzikazi yabivugiye mu gitaramo yakoreye mu Mujyi wa Munich mu Budage, ku Cyumweru tariki 1 Nzeri 2024.

Ati “Namaze imyaka irindwi yose ishize ndi kubaka ubuzima bushya, ndetse ni bwo nshaka kubamo.”

Uyu mugore yakomeje avuga ko yishimira ibitaramo yakoreye mu Budage, ashimira abantu bitabiriye icyo aheruka, arangije ati “Nkeneye kuruhuka!”

Nubwo yavuze gutya ariko, afite ibitaramo bitandukanye mu mpera z’uyu mwaka ari na byo ashobora kuzasorezaho akaba ahagaritse umuziki mu gihe atatangaje uko kingana gusa akavuga ko atari gito.

Adele yaherukaga gushyira hanze album mu 2021, icyo gihe byari nyuma y’imyaka itandatu ashyize hanze iyo yise “25”. Album ye ya mbere n’iya kabiri yazishyize hanze mu 2008 na 2011.

Mu 2011 yari yafashe ikuruhuko kubera ikibazo yari yagize cyanatumye yibagisha umuhogo. Mu 2012 na bwo yafashe ikiruhuko ubwo yibarukaga umwana w’umuhungu.

Muri Nyakanga uyu mwaka yabwiye ZDF ko agiye guhagarika gukora ibitaramo ‘agakora ibindi byerekeye ubuhanzi, mu gihe runaka.’

Adele agiye guhagarika umuziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .