Sosiyete ikora ibijyanye n’isesengura yitwa Luminate, yatangaje ko kuva uyu muraperi yafungwa indirimbo ze kurebwa kwazo ku mbuga zicururizwaho imiziki, kwiyongereyeho 18.3% mu cyumweru yafungiwemo ugereranyije n’uko zarebwaga mbere y’uko afungwa.
Kwiyongera ku kurebwa cyane kw’indirimbo za P.Diddy ntabwo ari we wenyine bibayeho, kuko na R. Kelly ubwo hajyaga hanze filime mbarankuru ivuga ku byaha yakoze byo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu barimo n’abakiri bato, kurebwa kwazo kwari kugiye kwikuba kabiri.
N’ubwo indirimbo za P.Diddy ziri kurebwa cyane ariko ubwo yafatwaga indirimbo ze zari zatangiye gukomanyirizwa ubutitsa kuri radiyo zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Diddy yafunzwe tariki 16 Nzeri. Amashusho yashyizwe hanze na TMZ amugaragaza ari kumwe n’inshuti ze binjira muri Park Hyatt hotel i New York, abashinzwe umutekano bakamutandukanya nazo mu buryo butunguranye ndetse akambikwa amapingu ari nabwo ahita ajyanwa mu buroko.
P. Diddy w’imyaka 54 afungiwe muri Metropolitan Detention Center i Brooklyn, muri New York, ndetse yashyizwe ku rutonde rw’imfungwa zigomba gucungirwa hafi mu gihe agifunze by’agateganyo ngo ataziyamburira ubuzima muri gereza.
Uyu muhanzi ashinjwa ibyaha bitatu birimo gukoresha izina rye cyangwa igitinyiro agashora abantu mu busambanyi nyuma yo kubatera ubwoba, gusahura no gucuruza abantu mu bikorwa by’ubusambanyi.
Ubwo aheruka mu rukiko yashakaga gutanga ingwate ya miliyoni 50$ akaburanira hanze ariko ntibyakunda, urukiko rumubera ibamba. Ntabwo igihe azasubirira imbere y’urukiko kiramenyekana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!