Ibi niko byagendekeye Weasel wo mu itsinda rya GoodLyfe ubwo yageragezaga kwiyambaza abahanzi b’i Kigali yigeze gufasha mu bitaramo byabo mu minsi ya kera, ubwo itsinda rye ryari rigezweho mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Uyu muhanzi yari yateguye igitaramo cyo guha icyubahiro Mowzey Radio cyabaye mu ijoro ryo ku wa 2 Kanama 2024, yegera abahanzi bigeze gukorana na GoodLyfe ngo bamufashe kwamamaza iki gitaramo ariko birangira bikozwe na mbarwa nk’uko amakuru IGIHE yahawe n’umuntu uri hafi cyane ya Weasel abivuga.
Aha uwaduhaye amakuru yagize ati “Sinzi ukuntu iwanyu mubyita, nigeze kumva umugani bavuga ngo ‘Habana abakize’. Weasel binyuze mu ikipe imufasha yasabye ubufasha abahanzi bo mu Rwnada ngo bamufashe kwamamaza iki gitaramo kuko yari akeneye ko Abanyarwanda batuye i Kampala bitabira, ariko bamubereye ibamba.”
Uyu yagaragaje ko Uncle Austin ari we gusa wafashije Weasel kwamamaza iki gitaramo ndetse amakuru akavuga ko yanabashije kucyitabira.
Ku rundi ruhande, abandi benshi basabwe gufasha uyu muhanzi byarangiye bamwumviye ubusa nubwo bitabujije igitaramo kugenda neza nk’uko ikipe ireberera inyungu z’iri tsinda yabitangaje.
Mu itangazo banyujije ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Kanama 2024, ubuyobozi bwa GoodLyfe bwashimiye abafana babashije kwitabira iki gitaramo, bihanganisha abatarabashije kwinjira kuko aho cyabereye hari hato, babizeza ko ubutaha bazafata ahantu hanini hakwirwa abantu benshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!