Abo mu muryango wa Kim Kardashian bagiye guhagarika ikiganiro cyerekanaga ubuzima bwabo bwite

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Nzeri 2020 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Ikiganiro ‘Keep up with Kardashians’ cyakorwaga n’abo mu muryango wa Kim Kardashian, umugore wa Kanye West, kigiye guhagarara.

Iki kiganiro ubusanzwe cyavugaga ku buzima bw’uyu muryango, cyagaragaragamo ababyeyi b’abo muri uyu muryango Kris Jenner na Caitlyn Jenner [uyu yahoze ari umugabo wa Kris Jenner nyuma aza kwihinduza umugore ndetse mbere akiri umugabo yitwaga William Bruce Jenner].

Abandi bakigaragaragamo ni Kourtney Kardashian n’uwahoze ari umugabo we Scott Disick, Kim Kardashian West, Khloé Kardashian, Rob Kardashian, Kendall Jenner na Kylie Jenner.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Kim Kardashian,rigaragaza ko mu ntangiro za 2021, iki kiganiro nyuma y’agace kacyo ka 20, kizahita gishyirwaho iherezo.

Ryagiraga riti “N’umutima uremerewe twafashe icyemezo gikomeye nk’umuryango cyo kubasezera ku kiganiro cya ‘Keeping Up With The Kardashians’. Ibihumbi by’abantu n’amasosiyete bose bari bari muri iki kiganiro.”

Rirongera riti “Iyaba iki kiganiro kidahari ntabwo mba ndi aho ndi uyu munsi. Nishimiye mu buryo budasanzwe buri wese warebye iki kiganiro kandi akadushyigikira mu myaka 14 cyari kimaze.”

Kim Kardashian yakomeje avuga ko benshi mu muryango wabo batari bazwi ubwo iki kiganiro cyatangiraga mu 2007, ariko isi yose ikaba ibazi.

Umuvandimwe wa Kim Kardashian, Khloé Kardashian, nawe yanditse avuga ko azakumbura ibihe byiza yagiriye muri iki kiganiro, ati “Ndabakunda cyane! Mwarakoze kuri buri kimwe! Amarangamutima yandenze uyu munsi. Impinduka zirakomera ariko na none ziba zikenewe. Ntabwo nabona nsobanura uko mbakunda n’uko mbishimira.”

Iki kiganiro gitangira cyavugaga ku buzima bwite bwa Kim Kardashian n’abavandimwe be; Khloe na Kourtney. Cyibandaga ku buzima bw’urukundo bwa Kourtney na Scott Disick bahoze bakundana, Kris Humphries wakundanye na Kim Kardashian ndetse na Lamar Odom wakundanye na Khloe.

Ni ikiganiro kitavugwagaho rumwe, cyagiye gitwara ibihembo bitandukanye bikomeye ku Isi yose. Mu myaka 14 cyari kimaze, cyatumye Kim Kardashian, abavandimwe be n’abakunzi babo, ababyeyi be n’abana be n’abavandimwe baba ibyamamare ku Isi yose.

Reba agace gato k’iki kiganiro

Iki kiganiro umwaka utaha kizahagarara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .