00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abo mu Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’ barabogoza

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Gashyantare 2021 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Abagize Itorero ry’Igihugu, Urukerereza, barembejwe n’ubukene nyuma yaho bamaze igihe batabona ibiraka kubera COVID-19 kandi barakoraga ku ifaranga ari uko babyinnye.

Byatangajwe na Kapiteni w’Urukerereza Jaba Star, mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Léandre Niyomugabo wa TV 10 aho yavuze ko icyorezo cya COVID-19 cyabagizeho ingaruka zikomeye kuko badaheruka guserukira igihugu cyangwa se ngo bitabire ibindi bikorwa byinshi bitandukanye bihuza abantu.

Akomeza avuga ko uretse ibyo kandi ababyinnyi b’Itorero ry’igihugu batitaweho muri ibi bihe bikomeye ngo bazirikanwe nka bamwe mu bantu bateza imbere umuco n’imbyino za Kinyarwanda.

Ati “Nta hantu umubyinnyi yaba yaragize uko yitabwaho muri ibi bihe. Abenshi barampamagara nka kapiteni w’itorero ry’igihugu bambaza bati ese ni iki muduteganyiriza? Bamwe bati turashonje abandi bati tumeze nabi. Kugeza ubu niko bahagaze kuko babona amafaranga ari uko babyinnye.”

Akomeza avuga ko n’ubwo icyorezo cya COVID-19 cyashira hari intore nyinshi zamaze gufata indi nzira ku buryo byaba bigoye kuzazibwira ngo zigaruke mu Itorero ry’Igihugu kandi mu bihe bikomeye zaratereranywe.

Ati “Intore ntabwo zibayeho neza ni nayo mpamvu bamwe babivuyemo bakajya mu bindi. N’abandi benshi bagiye kubivamo bajye gushaka akandi kazi. Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko yakabaye yegera intore ikazibaza ubuzima zibayemo zigafashwa. Hari ibiganiro tugirana nayo ariko bikaba amasigaracyicaro […] Ntabwo ari njye ukwiriye gupanga ingengo y’imari ya Minisiteri, nta n’ubwo ari njye ukwiriye gupanga uko Minisiteri ikwiriye kubaho ariko hari impinduka zikwiriye gukorwa.”

Avuga ko ubwitange abagize Itorero ry’Igihugu bagaragaza buhabanye cyane n’amikoro bahabwa ariko bagakomeza bakihangana.

Ati “Ubwitange n’ubushake bw’Itorero ry’Igihugu ntabwo buba bungana n’amikoro babahaye. Nsaba Minisiteri kugira icyo ikora kuri icyo kintu. Umuco turawukunda kandi uturimo twagira icyo tubona cyangwa ntitukibone tuzakomeza duhatane ariko intore hanze aha ntabwo zimeze neza.”

Avuga ko iki kibazo atari icy’ubu kuko gisanzwe kiriho ndetse mbere y’uko icyorezo gitera hari abo bagiye bahamagara bo mu yandi matorero, bashaka ko bajya muri iri torero kuko babonaga ari nko guhungira ubwayi mu kigunda bakabyanga.

Ubukungu bw'abo mu Itorero Urukerereza bameze nabi
N'ubwo babyina bamwenyura ngo ubukene buranuma
Iri torero rirasaba ubufasha kuko ubukene burigeze kure
Ababyinnyi bo mu Itorero Urukerereza barasaba Minisiteri ishinzwe umuco kugira icyo ikora kuko babayeho nabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .