Abitabiriye Miss Rwanda mu 2021 bahawe ikaze muri Kaminuza ya Kigali, basabwa kwitwararika ibirimo n’imyambarire

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 Mata 2021 saa 04:54
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata 2021, abakobwa 20 bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda mu 2021 bahawe ikaze muri Kaminuza ya Kigali yabemereye ubufasha bwo kwiga.

Abakobwa 16 muri 20 bahataniraga iri kamba nibo bitabiriye uyu muhango wabereye ku cyicaro cy’iyi kaminuza.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’iyi kaminuza, Prof. Dr Tombola M. Gustave, yahaye aba bakobwa ikaze muri Kaminuza ya Kigali.

Yabanje kubaratira iyi kaminuza bagiye kwigamo, abibutsa ko ari imwe mu zikomeye ziri mu Rwanda.

Yifashishije ingero zigaragaza ko ari kaminuza mpuzamahanga, yerekana ko yigwamo n’abanyeshuri baturuka mu bihugu byibuze 29 ndetse 31% by’abarimu n’abayobozi bayo bakaba abanyamahanga.

Usibye kuba iyi kaminuza isanzwe ifite ibyiciro birimo icya kabiri n’icya gatatu bya kaminuza, uyu muyobozi yabwiye abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu 2021 ko basabye gutanga amasomo y’icyiciro gihanitse cya kaminuza (PHD) kandi icyizere ari cyose ko bazabibemerera kandi vuba.

Ati “Dufite icyizere ko mu minsi iri imbere bazatwemerera kuko twarabisabye kandi tubifitiye ubushobozi.”

Yibukije aba bakobwa ko bagomba kwitwara neza yaba mu myitwarire ndetse no kwiga neza.

Kwambara neza bakikwiza ni kimwe mu byo umuyobozi w’iyi kaminuza yasabye abakobwa kwitwararika nk’ibiranga imyitwarire myiza y’umunyeshuri w’iyi kaminuza.

Yabibukije ko iyo uwahawe ‘Bourse’, ahagaritse cyangwa asubitse amasomo ku mpamvu izo arizo zose atongera kwishyurirwa, bityo ahita aboneraho kubasaba gushyira umuhate mu masomo yabo.

Nyuma yo kubamenyesha ko bafite icyumweru kimwe cyo gutanga ibyangombwa bibemerera gutangira amasomo, Pro. Dr. Tombora yasabye aba bakobwa kuba ba ‘Brand Ambassadors’ beza b’iyi kaminuza.

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, Ishimwe Dieudonne, yijeje ubuyobozi bw’iyi kaminuza ko abakobwa bagiye kuhiga ari abahanga ndetse bafite n’ikinyabupfura ku buryo nta mpamvu yo gushidikanya ko bazitwara neza.

Yibukije aba bakobwa ko niba bifuza ko barumuna babo nabo baziga, bakwiye kubaharurira inzira bitwara neza ndetse bakanatsinda neza.

Miss Rwanda mu 2021, Ingabire Grace yashimiye ubuyobozi bwa Miss Rwanda n’ubwa Kaminuza ya Kigali bwahaye amahirwe yo kwiga abakobwa 20 bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021.

Uyu mukobwa warangije Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahise ahishura ko nawe yiteguye kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri iri shuri.

Isaro Rolitha Benita ni umwe mu bitabiriye uyu muhango wo kwakira aba bakobwa
Kayirebwa Marie Paul wabaye Nyampinga ukunzwe
Ingabire Grace wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2021 yijeje Kaminuza ya Kigali kuzitwara neza
Ishimwe Sonia wabaye Nyampinga w'Umuco yiteguye gutangira amasomo muri Kaminuza ya Kigali
Mutoni Witness wabaye Igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2021 yiteguye gutangira amasomo
Uhereye ibumoso: Doreen Njeru ushinzwe ubukungu muri Kaminuza ya Kigali; Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali, Prof. Dr. Tombora M. Gustave na Ishimwe Dieudonne uhagarariye Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda
Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali yasabye abakobwa kuzagaragaza ko ari intangarugero mu myitwarire no mu masomo
Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda yijeje ubuyobozi bwa Kaminuza ko abakobwa bazitwara neza
Miss Rwanda Ingabire Grace yiteguye gutangira amasomo
Aba bakobwa bafatanye ifoto n'ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali

Amafoto: Igiribuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .