00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Liza Kamikazi yatanze ihumure ku bahangayikishijwe na Coronavirus

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Nyakanga 2021 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Mu gihe Isi yose ihangayikishijwe n’icyorezo cya Coronavirus, Umuhanzikazi Liza Kamikazi yasohoye indirimbo nshya yise ‘Lokidawuni’ ikubiyemo ubutumwa butanga ihumure.

Uyu muhanzikazi wifashishije ingero zo muri Bibiliya yagaragaje ko ibyorezo n’ibindi bintu bikomeye atari ubwa mbere bibaye mu Isi ahubwo agaragaza ko aho byabaye byose icyafashije ababinyuzemo bakabitsinda ari amasengesho no kwizera Imana.

Mu kiganiro na IGIHE, Liza Kamikazi yavuze ko nta muntu wagahangayitse mu gihe abizi ko Uwiteka ahari kandi yiteguye kumurwanirira.

Ati “Abantu bakwiye kugira ihumure, bakizera ko Uwiteka afite ubushobozi bwo kubarwanirira kandi ntakijya kimunanira.”

Liza Kamika muri iyi ndirimbo yifashishije ingero z’abantu Bibiliya igaragaza ko banyuze mu makuba akomeye, ariko kwizera kwabo ndetse n’amasengesho Imana ikabarwanirira bakayavamo bemye.

Aha yatanze urugero rw’ibyago byagwiriye abarimo Daniel washyizwe mu rwobo rw’intare ariko kwizera kwe no gusenga Imana byatumye aruvamo yemye.

Pawulo na Silas bakubiswe bagafungirwa kuvuga ijambo ry’Imana, kwizera kwabo Imana byatumye haba umushyitsi inzugi zirikingura basohoka bemye.

Uyu muhanzikazi abinyujije muri iyi ndirimbo yasabye abantu kudakurwa umutima na Coronavirus, kuko nyuma ibibera mu Isi byose hari umwami Imana ibarinze kandi ibarwanirira.

Muri ibi bihe bya Guma mu Rugo cyangwa Lockdown mu ndimi z’amahanga, yavuze ko abantu bakwiye gukomera, bagasenga bambaza Imana kuko ariyo yonyine yatsinda iki cyorezo bagasohoka mu ngo zabo.

Abinyujije mu ndirimbo ye nshya, Liza Kamikazi yatanze ihumure ku bahangayikishijwe na Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .